skol
fortebet

Abarenga 2000 bakoze jenoside bazafungurwa muri uyu mwaka

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Murenzi Evariste, yavuze ko umwaka wa 2024 uzarangira hari abagororwa basoje igihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 2100.

Sponsored Ad

CG Murenzi Evariste yabwiye abanyamakuru ko uburyo bategurwamo mbere yo gusubira mu muryango nyarwanda butanga icyizere ko bahindutse kandi bazabana n’abandi neza.

Yagize ati:"Kuva 2022 dufite abarenga ibihumbi 3000 bakoze jenoside basoje igihano.Umwaka ushize,dufite abarenze ibihumbi 2000 basoje igihano bakaba barasubiye mu muryango nyarwanda.

Uyu mwaka,kuva mu kwezi kwa mbere kugeza ubu mvuga, dufite abarenga 400 bamaze gusohoka. Turitegura ko no mu mpera z’umwaka hari abarenga 1700 bazasohoka."

Uyu yakomeje avuga ko ubu RCS ifite aho bahera amasomo aba bakoze jenoside barangije igihano kandi ko ibyo bigo byigishirizwamo abajenosideri barangije ibihano ziri gutanga umusaruro.

Ati: "Amahanga aza kutwigiraho.Baratubaza ngo ’abantu bakorewe jenoside n’abayikorewe babana bate?’.Tukababwira tuti’n’ubudasa bw’u Rwanda muze mwirebere ukuntu babana.

Yavuze ko abasohotse muri gereza barakoze jenoside babana neza nabo bayikoreye ubu.

Ku rundi ruhande,RCS yavuze ko Perezida w’Inama Nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS,Havugiyaremye Aimable, avuga ko mu bacungagereza 135 bari bakurikiranyweho ibyaha, 27 bashyikirijwe RIB,abandi 20 bo bemererwa gusubira mu kazi naho abasigaye 88 basabiwe kwirukanwa burundu mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa