skol
fortebet

IRMCT yemeje ko babiri ba nyuma yashakishaga kubera ibyaha bya jenoside bapfuye

Yanditswe: Wednesday 15, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Mukuru w’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko zirimo urwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yemeje ko Abanyarwanda babiri bari bagishakisha bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye.

Sponsored Ad

Aba ni Sikubwabo Charles wabaye Burugumesitiri wa Komini Gishyira muri Perefegitura ya Kibuye, akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CDR, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Ryandikayo wabaye umucuruzi muri iyi komini.

Bwana Brammertz yatangaje ko abashakishwaga n’uru rwego bose ku byaha bya jenoside mu Rwanda ubu bose ibyabo bisobanutse, nyuma y’uko bamenye neza ko babiri bari bagishakishwa na bo bapfuye.

Uru rwego ruzwi nka International Residual Mechanism for Criminal Tribunals (IRMCT) rwatangaje ko iperereza ryarwo “ryageze ku bihamya” ko Ryandikayo na Charles Sikubwabo bombi bapfuye mu 1998.

Aba babiri ni aba nyuma bari basigaye bashakishwa n’ubu bucamanza mpuzamahanga ngo baburanishwe ku ruhare bakekwaho muri jenoside, mu gikorwa cyatangiwe n’icyahoze ari Urukiko rwa Arusha.

Mu itangazo rya ruriya rwego rwa IRMCT, umushinjacyaha warwo Serge Brammertz yavuze ko “akazi karekare kari ako kumenya aho bari no kubata muri yombi.”

Yemeza ko ibyo byarimo ingorane nyinshi zirimo n’ubushake bucye bw’ibihugu bahungiyemo. Umwe mu baheruka gufatwa bashakishwaga n’uru rwego ni Félicien Kabuga.

Brammertz ati: “Nishimiye ko uyu munsi, ako kazi kageze ku iherezo ryiza. Mu buryo bwihariye, abahigwaga bose n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ubu ibyabo bizwi uko byagenze.”

Brammertz ariko yibutsa ko hari abandi bantu barenga 1,000 bagishakishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya jenoside. Akavuga ko akazi k’ubutabera kuri jenoside kazarangira neza “ari uko abayikoze bose baciriwe imanza”.

Mu bantu 93 bakorewe inyandiko z’ibirego n’icyahoze ari urukiko rwa Arusha, bamwe barafashwe baraburanishwa, Ryandikayo na Sikubwabo nibo bari batarafatwa cyangwa ngo ibyabo bimenyekane.

IRMCT ivuga ko kuva mu 2020 hafashwe abantu babiri: Félicien Kabuga wafatiwe i Paris, muri Gicurasi(5) 2020, na Fulgence Kayishema i Paarl muri Africa y’Epfo muri Gicurasi 2023. Umwaka ushize uru rwego rwemeje ko Aloys Ndimbati, undi washakishwaga yapfuye mu 1997 aguye mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Uru rwego kandi rwemeje ko abandi bane, Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati bapfuye, none uyu munsi rwemeje ko na Ryandikayo na Charles Sikubwabo nabo bapfuye.

Muri rusange abo IRMCT yashakaga barimo Bizimana Augustin, Kabuga Felicien, Mpiranya Protais, Kayishema Fulgence, Ndimbati Aloys, Munyarugarama Pheneas, Sikubwayo Charles na Ryandikayo Charles.

Sikubwayo Charles

Sikubwayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Prefegitura ya Kibuye muri za 40 (1940). Yabaye umusirikare mu ngabo za leta yo ku bwa Habyarimana (Ex-FAR) ndetse aba Bourgmestre wa Gishyita kuva mu 1993 kugeza mu 1994.

Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye kuva tariki ya 9 Mata 1994 kugeza muri Kamena 1994.

We n’abarimo Ryandikayo bategetse ba Gendarmes, abapolisi ndetse n’Interahamwe guhiga abatutsi bari bahungiye mu nsengero zitandukanye nk’urwa Mubuga; ahiciwe ibihumbi by’Abatutsi bari baruhungiyemo.

Bategetse kandi ko abari bahungiye mu misozi ya Bisesero bicwa.

Mu 1996, ICTR yamushinje ibyaha 13 birimo n’icya Jenoside.

Amerika yatanze amatangazo yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, ko iri gushakisha Sikubwabo.

Mu 2012, ICTR yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda dosiye ye.

Ryandikayo Charles

Ryandikayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Prefecture ya Kibuye mu 1961. Yari afite inzu icuruza amafunguro (restaurant) muri Mubuga muri iyi komine.

Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Kibuye, cyane cyane mu rusengero rwa Mubuga, rwaguyemo abatutsi bari bahungiyemo. Ryandikayo n’abarimo Sikubwabo Charles batanze amabwiriza yo kwica abatutsi muri Kibuye.

Mu 1996, ICTR yamukurikiyeho icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano, mu 2002 Amerika yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya itangaza ko iri kumushakisha. Mu 2012, dosiye ye yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa