skol
fortebet

NEC yahishuye umubare w’abamaze kwemeza ko bazahatana ku mwanya wa Perezida nk’abakandida bigenga

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko zimwe mu mpinduka zitezwe mu matora azaba muri Nyakanga 2024 ,ari uko muri buri cyumba cy’itora hazaba harimo udusanduku tubiri, kamwe ari akazatorewamo umwanya w’umukuru w’igihugu akandi abadepite.

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko mu mibare imaze gukusanywa, bigaragara ko hafi miliyoni ebyiri z’urubyiruko ruzatora bwa mbere mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ibyo yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora cyabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, ku cyicaro cya NEC.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abantu 8 ari bo bagaragaje ko bifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ni mu gihe abantu 41 ari bo bamaze kugaragaza ubushake bwo kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Ubudepite.

Oda Gasinzigwa yagaragaje ko guhera kuri uyu wa Gatanutariki 17 Gicurasi 2024, Komisiyo izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza ku myanya inyuranye. Bizarangira tariki 30 Gicurasi 2024.

Yavuze ko 90% by’abazatora bari kuri lisiti y’itora bikosoje, baraniyimura.

Umubare w’Abanyarwanda bari mu mahanga bazatora bageze ku bihumbi bisaga 53,000 bavuye ku bihumbi bisaga 20 000 bariho mu mwaka wa 2018.

Mu mpinduka zitezwe,nuko mu cyumba cy’itora hazashyirwa ubwihugiko bubiri burimo ahazajya isanduku ifite ibara ry’umweru igenewe itorwa rya Perezida wa Repubulika izashyirwamo urupapuro rw’umweru, n’indi sanduku y’umukara izashyirwamo urupapuro rw’itora rwa kaki ku matora y’abadepite.

Aka ni agashya kuko mu myaka yatambutse,amatora ya Perezida atahuzwaga nkuko bigiye kugenda uyu mwaka.

Komisiyo y’igihugu y’amatora,NEC irasaba abakandida bajya gushaka imikono y’abantu 600 bemeza ko babashyighikiye kwirinda kubishoramo amafaranga, kuko icyo gihe nta kizere baba babafitiye. Aho byagaragara uwabikoze yafatirwa ingamba zateganyije.

Lisiti ndakuka y’abakandida bazaba bemerewe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu n’abadepite izatangazwa tariki 14/06/2024.

Ibyo wamenya ku matora:

1.Umuntu agira uburenganzira bwo gutora yujuje imyaka 18.
2.Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora bose ni miliyoni 9,5.
3.Ushaka kwiyamamariza kuba perezida asabwa abantu 12 muri buri karere bamusinyira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa