skol
fortebet

Icyo ibara ry’inkari risobanuye ku mikorere y’umubiri w’umuntu n’igihe ukwiriye kujya kwa muganga

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvuzi kabuhariwe yatagaje ibyo kwitaho igihe umaze kwihagarika, akaba ari ibintu byagufasha kumenya niba uri muzima binyuze mu nkari wihagaritse ukamenya uko utwara ubuzima bwawe.

Sponsored Ad

Ibara rigaragara mu nkari rishobora kuba ikimenyetso cy’uko uri mu nzira yo kurwara cyangwa ko ubuzima bwawe buhagaze neza nta kibazo cy’ubuzima ufite mu ngingo zawe.

Inkari zishobora kuza zifite ibara ry’umuhondo mwinshi, cyangwa umuhondo mucye. Zishobora kuza ari umweru, hari n’abashobora kwihagarika izirimo akabara kajya kuba umutuku uri mu muhondo.

Urwungano rw’inkari rugaragaza bimwe mu bice by’umubiri ko ari bizima cyangwa birwaye nk’impyiko. Iyo warwaye impyiko urwungano rw’inkari ruhita ruhungabana rukohereza inkari zifite ibara rihuruza.

Iyo inkari zije zidasa n’umweru ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko mu mubiri nta mazi ahagije arimo kandi biganisha ku mikorere mibi mu mpyiko n’ibindi bibazo birimo indwara z’umutima.

Bitewe n’ibiro by’umuntu n’ingano ye hari amazi nibura atagomba kurenza ku munsi. Ibi bijyana no kuyanywa mu buryo bwiza ku buryo bwira umubiri wihagije ku mazi ukeneye.

Amazi unywa agira uruhare runini mu mubiri arimo no kugabanya umunyu mwinshi winjijwe mu mubiri, isukari nyinshi ndetse no gusukura nk’urwungano ngogozi hagasohoka imwe mu myanda yaheramo rugakora nabi.

Ku rundi ruhande, gufata amazi adahagije bishobora gutera umwuma, ibyo bikaba byaviramo umwuma, umunaniro, hamwe n’imikorere idahwitse yo kumenya no gukora.

Umuntu wese ategekwa kurwanya umwuma kuko kugera aho wuma mu muhogo bigaragaza ko umubiri wananiwe kwirwanirira uri mu bibazo byo kurwara byoroshye.

Ishuri rikuru ry’ubumenyi, ubwubatsi n’ubuvuzi ryo muri America ryatangaje ko abagabo nibura bakwiye kunywa amazi atari munsi ya litiro 3 ku munsi yaba ayanyowe n’ayavuye mu biribwa.

Ni mu gihe abagore badakwiye kunywa amazi ari munsi ya litiro 2 harimo ayo banyoye n’ayavuye mu byo barya cyangwa ibindi binyobwa.

Abarwaye impyiko n’abafite ibibazo by’umutima basabwa kunywa amazi ahagije mu mubiri ariko kandi bagasabwa gukurikirana uburyo bayanywamo babifatanya n’imiti bafata.

Bitewe n’imyaka, igitsina n’ibindi, biri mu bigenderwaho umenya amazi yo kunywa umunsi ku wundi. Uko umuntu agenda akura agira inyota nyinshi kandi umubiri ugatakaza n’ubudahangarwa bwawo bigatuma no kunywa kwe kwiyongera.

Batangaza ko ibyo wakora byose ukwiriye kumenya ko ubuzima bwawe buhagaze neza igihe nta nyota uhorana cyangwa nta mwuma muri wowe kandi n’inkari zawe zisa umweru nk’amazi.

Aya mabara asobanura iki ku nkari zawe?

Umutuku ugaragara cyangwa ugaragara gake: Bitewe n’ibiribwa ukunda kurya nka beterave, inkeri n’ibindi bitukura cyane, bishobora gutuma wihagarika inkari z’umutuku.

Igihe ayo mabara akomeje kwigaragaza mu nkari ntukwiye kwirengagiza ko ukeneye muganga byihuse. Iryo bara mu nkari kandi rikunze kuza nk’ikimenyetso cy’uko waba urwaye kanseri y’uruhago, impyiko n’ibindi.

Inkari zijimye zisa n’icyayi kirimo amajyani: Iki kimenyetso kigaragaza ko umuntu atanywa amazi ahagije kandi mu buryo buhoraho. Kunywa amazi wifuza guhindura iri bara ariko rigakomeza kuza mu nkari bigaragaza ko umwijima wawe ushobora kuba wararwaye cyangwa ufite ibindi bibazo by’ubuzima.

Ibara ry’ubururu cyangwa icyatsi:

Aya mabara yo ntakunze kugaragara kuri benshi ndetse uyabonye agira ubwoba. Ibi bikunze kuba ku bantu bari gufata imiti runaka bakwihagarika bakabona ibara rimeze utyo, gusa basabwa kunywa amazi menshi asohora iyo myanda mu mubiri.

Gusa bimwe byo kwitonderwa birimo kuba nk’umugabo yakwihagarika mu nkari hakazamo ibisa n’amasohoro. Ibi bikunze kubaho ku bantu babazwe barwaye nka kanseri ya prostate, cyangwa bigaterwa n’imiti bari gufata.

Nanone kunuka kw’inkari biri mu byo kwitonderwa. Kunuka kw’inkari bishobora guterwa no kurya ibirungo byinshi mu biryo bimwe bikunze gushyirwa mu masosi ategurwa ku mafunguro.

Ibiribwa birimo amafi, ikawa biri mu bishobora gutera impumuro mbi y’inkari bitewe n’iyo myanda iba isohoka mu mubiri idasanzwe, ishobora no gutera "infections" zanagiza imyanya y’ibanga.

Izi nkari zishobora gutera kubabuka igihe zigeze mu myanya y’ibanga cyane kuri ibi bice bigaragara inyuma nko ku bagore bakumva bakwishimagura imbere cyangwa rugongo "clitoris" igahindura ibara cyangwa ikaba yabyimba.

Mu gihe ushaka gusobanukirwa ko ubuzima bwawe buhagaze neza genzura inkari zawe. Kugenzura inkari birimo guhora usuzuma ibara ryazo, n’impumuro ziguha, kuko biri mu bikwereka ko ubuzima bwawe buhagaze neza cyangwa nabi.

Ibara ry’inkari rigaragaza ko urwaye cyangwa utarwaye

Igihe cyose ushidikanya ku nkari zawe ni ngombwa kuvugisha muganga akakubwira niba uhagaze neza cyangwa niba hari ubuvuzi bukenewe. Umuntu ufite ubuzima bwiza kandi abyumva igihe yihagarika kuko ntaribwa mu kiziba cy’inda cyangwa inda yo hasi.

Amagara araseseka ntayorwa, kwirinda biruta kwivuza. Aya ni amagambo yagiye akoreshwa hagaragzwa uburemere bw’ubuzima benshi bifuza kubungabunga baramaze kubwangiza.

Inkari z’umweru ariko utari mwinshi ntacyo zitwaye ariko uko zikomeza gufata ibara ripika bigaragaza ko uri kugana habi

Source: CNN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa