skol
fortebet

Umugabo yatunguye abagore be babiri abaha imodoka zihenze

Yanditswe: Thursday 09, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Ghana witwa Michael Houston, yatunguye abagore be bombi abaha impano y’iimodoka buri wese.

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje izi modoka yahaye abagore be nk’impano,arangije abaha ubutumwa bwuzuyemo imitoma.

Michael yashakanye n’aba bagore be bombi, Adepa na Deejah, umunsi umwe mu mpera z’umwaka ushize i Accra.

Ku cyumweru, tariki ya 6 Gicurasi 2024,nibwo yashyize hanze amafoto y’abagore be bombi n’impano z’imodoka yabahaye ku rubuga rwa Facebook.

Yanditse ati: “Ndashimira abagore banjye.

Ku wa mbere, aba bagore be nabo bakoresheje Facebook, kugira ngo bamushimire.

Uwitwa Deejah yagize ati:“Iyo ntabyiteze,nicyo gihe ukunda kuntungura cyane. Ndashaka kugushimira mbikuye ku mutima ku mpano yawe nziza. Numva ndi umunyamugisha cyane iyo unkoreye ikintu kidasanzwe."

Aba bagore bombi bakomeje kubwira imitoma uyu mugabo wabo wabahaye imodoka nziza bombi atarobanuye.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa