skol
fortebet

Amwe mu mateka y’Umunyamakuru Ntwali John Williams watabarukanye ubunararibonye buhambaye

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Ntwali John Williams yahitanwe n’impanuka yabereye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa Kabiri, nk’uko byemejwe na polisi n’abagize umuryango we.
Ntwali yari umunyamakuru yari inararibonye mu itangazamakuru kuko yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, kugeza n’aho ashinga ibye bikorera kuri Murandasi.
Asize umurongo wa You Tube witwa Pax TV wacagaho ibiganiro bitandukanye n’igitangazamakuru cyakoreraga kuri internet cyitwa Ireme News.
Bamwe mu bo mu muryango we wa hafi (...)

Bamwe mu bo mu muryango we wa hafi bavuze ko bashenguwe n’iyo nkuru bumvise itunguranye.

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye Imvaho Nshya ko Ntwali John Williams yavutse mu mwaka 1980, amashuri abanza akaba yarayize ku Gasunzu.

Amashuri yisumbuye yayize muri Collège Adventiste de Gitwe guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu 1998. Mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye yize uburezi (Normal Primaire).

Kaminuza yayize muri ‘Université Adventiste d’Afrique Centrale’ guhera mu 2001 kugeza mu 2005, aho na ho yakomeje kuminuza mu burezi.

Bamwe mu bo mu muryango we wa hafi bavuga ko yari umuhanga mu ishuri akaba yari n’inararibonye mu binyanye n’imyitozo ngororamubiri ku buryo hari bamwe bagiye bamuvugaho ko yabaye mu gisirikare.

Umwe ati:“Icyakora yakoraga sport za acrobatie nyine ku buhanga buhanitse, ariko nta gisirikare yigeze.”

Nubwo yize uburezi, akazi yakoze cyane akanamenyekana cyane guhera mu myaka ya 2000 ni umwuga w’itangazamakuru yakoraga kugeza akoze impanuka.

Ntwali John Williams asize umugore n’umwana umwe.

Amateka ya Ntwali John Williams mu ncamake

Yavukiye i Rusatira mu cyahoze ari Butare tariki 07 Kamena (6) 1979
Yari uwa kabiri mu bavandimwe batandatu
Yize amashuri abanza kuri EPA i Kigali ayarangiza mu 1990 – 91
Yize ayisumbuye i Gitwe ayarangiza mu 1998 aho yize ‘normale primaire’
Mu 2005 yarangije muri Adventist University of Central Africa i Mudende muri Kigali
Yari afite umugore n’umwana umwe

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Ibitekerezo

  • Abasigaye mwihangane. Ku isi ni ko bimera. Turi mu rugendo. Mada komera rwose, ihangane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa