skol
fortebet

Andre Braugher wamenyekanye mu gukina filimi yapfuye

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filimi w’umunyamerika Andre Braugher, uzwiho uruhare kuri televiziyo nka Homicide: Life on the Street na Brooklyn Nine-Nine, yitabye Imana. Yari afite imyaka 61.

Sponsored Ad

Uyu mugabo watwaye ibihembo bibiri by’umukinnyi wa Filimi mwiza bizwi nka Emmy,yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe gito.

Umukozi we ushinzwe ibyo kumwamamaza,Jennifer Allen yatangaje ko Braugher yapfuye ku wa mbere nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe gito.

Mu buzima bwe bwo gukina filimi, Braugher yashyizwe mu bahataniye ibihembo 11 bya Emmy Awards - bine muri byo bikaba byaraturutse ku ruhare rwe muri filimi Brooklyn Nine-Nine yatangiye gukinwa bwa mbere muri 2013 ikarangira nyuma ya season umunani mu 2021.Uyu yakinnye yitwa Captain Holt.

Terry Crews bakinanye muri Brooklyn Nine-Nine yamwise “impano idasimburwa” yongeraho ati: “Nzahora nishimira ubunararibonye bwo kukumenya.Ntabwo nakwizera ko ugiye vuba."

Abo bakinannye filimi bose bababajwe n’urupfu rwe ndetse n’ibinyamakuru byo hirya no hino biri kumugarukaho cyane.

Uyu mugabo yavukiye muri Chicago ndetse arangiza mu by’ubuhanzi muri kaminuza ya Stanford.

Uyu yashinze urugo muri 1991.Asize abana batatu.Azwi mu zindi filimi nka City of Angels, Poseidon,na The Mist.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa