skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo Killaman yakoresheje mu bukwe bwe

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman yakoze ubukwe bw’igitangaza bwamutwaye akayabo ka miliyoni 60 FRW nkuko yabyiyemereye.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Killaman bwari buteguye ku rwego ruhanitse,bwitabirwa n’ibyamamare ndetse bukoreshwamo ibintu bihenze cyane ariyo mpamvu benshi batahakana ko bwatwaye aka kayabo.

Killaman yabwiye IGIHE akayabo yashoye muri ubu bukwe bw’igitangaza. Yagize ati”Ubukwe bwose n’imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.”

Ku itariki 2 Werurwe 2024 muri Romantic Garden,nibwo Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk’uko n’ubundi ari ibyamamare.

Si ukwambara gusa, uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n’imitako y’igiciro.

Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze.

Killaman yakoresheje abahanzi barimo Masamba Intore usanzwe uri mu bahenze iyo bigeze mu gusohora umugeni.Yakoresheje Symphony Band ari nayo ya mbere ihenze muri iyi minsi.

Hari kandi Okkama,Dany Nanone na Yvanny Mpano bishyuwe neza,n’abandi benshi barimo ababyinnyi n’abashinzwe Protocol.

Bimwe mu byo iki kinyamakuru cyavuze ibiciro uyu Killaman yishyuye harimo ko gukodesha Romantic Garden byamutwaye miliyoni 4 Frw hatarimo gutegura imbere.

Gutaka ahabereye ubukwe byatwaye asaga miliyoni 10 Frw.

Killaman yakoresheje imodoka zihenze,ibintu byose mu bukwe bishyirwaho amafoto ye n’umugore we.

Amakanzu we n’abamuherekeje bari bambaye imwe ikodeshwa 500,000 Frw.

Killaman n’umugore Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana ndetse babyaranye abana babiri.

Babanye mu bukene bwinshi ariko nyuma uyu mugabo aza kwinjira mu gukina filimi bimuhesha akayabo byanatumye anakora ubukwe bw’igitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa