skol
fortebet

Johnny Drille yahishuye ko umugore we ariwe mukobwa wenyine bakundanye

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi John Ighodaro wamamaye nka Johnny Drille mu muziki,yahishuye ko umugore we Rima Tahini ariwe mukobwa wa mbere bakundanye kugeza babanye.

Sponsored Ad

Johnny Drille uvugwaho kugira ubwitonzi cyane, mu kiganiro ‘Podcast’ yagiranye n’umukinnyi wa filimi,Iyabo Ojo,yavuze ko we n’umugore we usanzwe ari umuyobozi ushinzwe abahanzi muri Mavin global, ari nayo sosiyete isanzwe imufasha mu muziki,bahuye bwa mbere bahuriye mu gitaramo cye 2018.

Yagize ati "Bwa mbere namubonye muri kimwe mu bitaramo byanjye muri 2018. Yari yicaye ku murongo w’imbere iruhande rw’umugore w’umuzungu.Rimwe, natekereje ko bombi ari abazungu. We (Rima) avanze ubwoko.

Ubwo nakoraga ikindi gitaramo i Abuja, twaraganiriye. Twahuye mu Kwakira kandi muri Mutarama, nari nzi ko ngiye kumurongora. Namubwiye ko ngiye kumurongora. Kuri njye, byari ukwemera gukomeye.

Abantu benshi ntibakwemera ibi ariko yari we mukunzi wanjye wa mbere. Sinigeze ngira undi mukunzi mbere ye. Nashyingiranwe n’umugore wa mbere nabwiye nti ’Ndagukunda’. ”

Muri Kamena uyu mwaka, nibwo byameyekanye ko aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa