skol
fortebet

Kenny Sol yambitse impeta umukobwa bagiye kurushinga

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi witwa Kenny Sol yambitse impeta umukunzi we Kunda Alliance Yvette bitegura kurushinga nyuma y’igihe bamaze bari mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Amafoto kunda yashyize hanze agaragaza ko yamaze kwemerera Kenny Sol kumubera umugore.

Yagiye hanze mu gihe aba bombi biteguye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024 nkuko IGIHE kibitangaza.

Uyu mukobwa wiyita Kunda ku mbuga nkoranyambaga ubusanzwe yitwa Kunda Alliance Yvette akaba akubutse mu Bushinwa aho yigaga.

Urukundo rwa Kunda na Kenny Sol bagerageje kurugira ibanga rikomeye kugeza ubwo habura iminsi mike ngo barushinge.

Mu minsi ishize ubwo Kenny Sol yari avuye muri Canada yakiriwe n’inkumi yamuhaye indabyo baca amarenga yo gukundana ndetse uyu muhanzi abyemerera abanyamakuru icyakora benshi bagira ngo ni ukwikinira gusa byarangiye bibaye ukuri.

Kenny Sol wize umuziki mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yakuriye mu itsinda ry’abo biganye bise Yemba Voice, risenyutse akomeza urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Nyuma yo guhanyanyaza, mu 2020 yaje gufatwa ukuboko na Bruce Melodie bamaranye umwaka umwe, mu 2021 aramurekura akomeza kwigenza mu rugendo rwo gukora umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa