skol
fortebet

Mr Ibu wakunzwe muri filimi z’urwenya za Nigeria yahitanwe n’umutima

Yanditswe: Sunday 03, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’icyamamare muri filimi z’urwenya muri Nollywood, John Okafor uzwi cyane nka Mr Ibu yapfuye.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, Ibu yapfuye ku wa gatandatu ubwo yari ari kwivuriza mu bitaro i Lagos.

Ku wa gatandatu nijoro, Perezida w’urugaga rw’abakinnyi ba filimi muri Nijeriya Emeka Rollas Ejezie abinyujije kuri Instagram ye,yatangaje ko Bwana Ibu yishwe n’umutima.

Ati: “Bwana Ibu yishwe n’umutima nk’uko bivugwa n’uwari ushinzwe kumushakira amasoko mu myaka 25 Don Single Nwuzor. Ntangaje n’umubabaro mwinshi ko Mr Ibu atabashije kurokoka.Roho ye iruhukire mu mahoro. ”

Mu Gushyingo 2023, umuryango wa Ibu watangaje ko ukuguru k’uyu mukinnyi kaciwe kubera impamvu z’ubuvuzi.

Uyu muryango, mu itangazo wasangije ku mbuga nkoranyambaga, wavuze ko Mr Ibu yabazwe inshuro nke mbere yo gucibwa ukuguru kugira ngo barokore ubuzima bwe.

Ryagiraga riti: "Uko ibintu bimeze byaratugoye twese ariko tugomba kubyemera nk’ukuri gushya kuri Papa".

Uyu muryango wongeye gusaba Abanya Nijeriya n’abafana kubatera inkunga, bavuga ko ubuzima bwa se bukomerewe.

Mu 2022 Mr Ibu yatangaje ko yarozwe inshuro nyinshi n’abantu batandukanye harimo na bamwe mu bagize umuryango we batishimiye iterambere rye.

Muri Gashyantare 2024, Polisi ya Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama-Naira (arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.

Uyu mukinnyi w’urwenya yakinnye muri firime nyinshi za Nollywood zirimo Aki and Pawpaw, Keziah, 9 Wives na Mr. Ibu in London.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa