skol
fortebet

Muvara Ronald wa REG VC yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka 7

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Muvara Ronald ukinira ikipe ya REG Volleyball Club n’ikipe y’igihugu, yatereye ivi Umuhoza Mariam bamaranye imyaka 7 mu rukundo.

Sponsored Ad

Uyu muhango wabaye mu ijoro cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama, ubera mu mujyi wa Kigali ku Gishushu, ahazwi nka Amata n’Ubuki Hotel.

Aba bombi batangiye gukundana biga mu mashuri yisumbuye, mu kigo cya Rusumo High School.

Muvara Ronald uzwiho kurekura ibiro bikomeye cyane, yatangiye gukina umukino wa Volleyball nk’ibizamutunga kuva mu 2013, ubwo yakiniraga ikigo cya Rusumo High School, ahava mu 2017, yerekeza muri APR VC, ayikinira umwaka umwe 2018/19, ahava herekeza muri Gisaga 2020, ayivamo 2023.

Aherutse gusinyira REG VC, aho azaba ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri shampiyona y’u Rwanda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa