skol
fortebet

Umukunzi wa Miss Nishimwe Naomie yafashe irembo

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Micheal Tesfaye yafashe irembo mu muryango w’umukunzi we Miss Nishimwe Naomie bateganya kurushinga mu Ukuboza 2024.

Sponsored Ad

Uyu muhango wo gufata irembo ubaye nyuma y’ukwezi n’igice Micheal Tesfaye amwambitse impeta y’urukundo [fiançailles] mu birori byabaye ku itariki 1 Mutarama 2024.

Mu minsi mike ishije, Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko ababyeyi ba Micheal Tesfaye baje mu Rwanda gusa ntiyavuze ibikorwa bari bajemo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 nibwo abo mu muryango wa Micheal Tesfaye bamuhagarariye bagiye kumufatira irembo mu muryango w’umukunzi we.

Ibi birori byo gufata irembo byitabiriwe na bamwe mu nshuti za Miss Nishimwe Naomie bahuriye mu itsinda bise Mackenzie.

Miss Nishimwe Naomie aherutse gutangaza ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Ukuboza 2024 gusa ntiyashatse gutangaza itariki y’ubukwe bwabo n’igihe indi mihango ibanziriza ubukwe izabera.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Ivomo: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa