skol
fortebet

Zari yemeje ko yatandukanye na Shakib baherukaga gukora ubukwe

Yanditswe: Monday 26, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Millard Ayo, Zari yemeje ko ubu we na Shakib batandukanye nyuma y’igihe gito bari bamaze bakoze ubukwe.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho ya Zari na Diamond Platnumz bafatanye agatoki ku kandi, ndetse inkuru nyinshi ziza zivuga ko basubiranye ari na cyo cyatumye atandukana n’umugabo we.

Zari yashyize yemera ko yatandukanye n’uyu mugabo we yarushaga imyaka myinshi witwa Shakib Lutaaya.

Ati “Njye na Shakib twari dusanzwe dufitanye ibibazo mbere. Ni yo mpamvu mu Gushyingo no mu Kuboza nahisemo gusiba amafoto ye yose kuri Instagram. Twagiranye ibibazo bikomeye, ntabwo ari ukubera ariya mashusho yatumye Shakib ava muri Afurika y’Epfo.”

Yakomeje avuga ko kuri ayo mashusho ye na Diamond bafatanye akaboko yagiye hanze (we yita ko barimo bamamaza), atarenganya Shakib kuba yaramubabaje kuko atigeze abimubwiraho mbere.

Ati “ntabwo murenganya bitewe n’uburyo yiyumva ubu. Iyo mbimubwira ko Diamond agiye kurekura ayo mashusho yari kumera neza. Ubu kuba yaragiye nafashe umwanzuro wo kwiha umwanya.”

Gusa na none yavuze ko yemeye amakosa ye anayasabira imbabazi Shakib wavugaga ko ameze nk’umuntu wasuzuguwe.

Ati “Ikosa nakoze ni uko ntabwiye Shakib ko nakoze ariya mashusho ya ‘promotional’ na Diamond. Aha ni ho nibeshye. Na we byaramutunguye ndetse avuga ko yumva aba yasuzuguwe igihe mba ndi iruhande rwa se w’abana banjye. Nasabye imbabazi.”

Shakib na we nyuma y’ibi byose hagiye hanze amashusho yagira ibihe byiza na DJ Alisha wo muri Uganda byavuzwe ko banakundanyeho muri 2019, ibi Zari yafashe nko kwihorera.

Ati “Ntabwo murenganya. Shakib yashyize hanze amashusho kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga bayakwirakwize. Yabikoze kubera umujinya ashaka kwihorera.”

Bagiranye ibibazo nyuma y’amezi 4 gusa bakoze ubukwe kuko bwabaye tariki ya 3 Ukwakira 2023 bubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho aba bombi batuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa