skol
fortebet

Leta yahishuye umuti yashakiye ikibazo cy’izamuka rikabije ry’umuceri ku isoko

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yatangaje ko leta y’u Rwanda yamenye izamuka ry’igiciro cy’umuceri wa Tanzania igahita itangira kugishakira umuti.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije kuri Radio&TV10 mu kiganiro cyagarukaga ku kibazo cy’umuceri wo muri Tanzania wakorewe isuzuma ugeze mu Rwanda bagasanga utujuje ubuziranenge.

Gufunga uyu muceri byatumye ubura ku isoko ryo mu Rwanda bituma abawufite bawuzamura igiciro.

Prof Ngabitsize yemeye ko hakozwe igenzura ku masoko y’umuceri, rigasanga koko ibiciro by’uyu muceri w’Umu-Tanzania byarazamuwe, kuko umufuka w’ibilo 25 usanzwe ugura 48 000 Frw wari washyizwe ku 55 000 Frw.

Yizeje ko abari bamaze iminsi bavuga ko ibiciro by’umuceri byatumbagiye, bigiye kugabanuka kuko nyuma y’uko uyu muceri w’Umu-Tanzania utari uri kwinjira wongeye kuzanwa, ku buryo muri iki cyumweru hinjiye ugera muri toni 490, kandi zose byagaragaye ko zujuje ubuziranenge.

Ati:"Nabizeza ko kigiye gukemuka kuko guhera mu cyumweru gishize hari imiceri yindi ya Tanzania yagiye yinjira ndetse hari ibyo twari twumvikanye na Rwanda FDA kubapimira byihuse kuko hari ubwo gupima byatwaraga iminsi ine,itanu itandatu.

Twmeranyije ko izajya yinjira bakayireka Rwanda FDA ikajya kuyipimira aho iri batabanje gutinda muri gasutamo kugira ngo batabaca amafaranga menshi.

Abacuruzi bayivana muri Tanzania twarahuye,hari ibyo batakambye ngo tubafashemo,hari amande baciwe yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.Uwakoze amakosa akayemera arahanwa."

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko abazana umuceri mu Rwanda bahawe gasopo ya nyuma ku kuzana utujuje ubuziranenge bityo uzongera gufatwa azahanwa bikomeye cyane kugera no kwamburwa uruhushya rwo kuzana umuceri.

Ikibazo cy’izamuka ry’Umuceli ngo cyakemuwe nyuma y’ubufatanye bw’ibigo bitandukanye birimo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko kuri uriya muceri wafashwe, hakomeje kubaho ibiganiro, ndetse n’amakamyo yari apakiye uwo muceri akaba yararekuwe, mu gihe ibyo bicuruzwa byashyizwe ahantu hizewe.

Ibi yavuze ko byakozwe mu rwego rwo “kugira ngo ushakirwe uburyo wazamurirwa ubuziranenge kuko birashoboka mu buryo bwa gihanga.Rwanda FDA irimo irabafasha, ubundi incenga bakazivanamo kuko ni zo zari ikibazo, ntabwo byari bisanzwe ubundi, kuko umuceri wagakwiye kugira incenga nka 30% ufite 70% ntabwo byari gushoboka rero.”

Avuga ko ibi byose byakozwe hanatangwa ibihano, bigatuma haza n’icyuho mu kuzana umuceri uturuka muri Tanzania ariko ko ubundi bwoko bw’imiceri, bwo bwakomeje kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa