skol
fortebet

Abantu 10 bahise bapfa abandi benshi bajyanwa mu bitaro ubwo urusengero rwabagwiraga

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu 10 barimo abana batatu bapfuye ubwo igisenge cy’urusengero cyagwiraga abaje mu misa kuri iki cyumweru mu gihugu cya Mexico.

Sponsored Ad

Iri shyano ryabereye ahitwa Santa Cruz mu mujyi wa Ciudad Madero,byatumye abantu 20 bagwirirwa n’ibikuta by’uru rusengero baheramo.

Ubutabazi bwihuse bwahise bwihutira kuri uru rusengero ndetse n’abantu bari aho bahise batangira gushaka imiryango yabo yari irurimo.

Umuryango Utabara imbabare wavuze ko abantu 80 bari muri iyo misa ubwo iki gisenge cyagwaga.

Guverineri witwa Americo Villarreal,wa Tamaulipas,yabwiye abanyamakuru ati "ikibabaje nuko abantu icumi bamaze gupfa.Muri bo,batanu bari abagore,abagabo babiri n’abana batatu.’

Yongeyeho ko abantu nibura 60 bari kuvurwa kubera ibikomere barimo 23 bajyanwe mu bitaro.

Ati "Babiri bagize ibikomere bikomeye ndetse ubuzima bwabo buri mu byago."

Abayobozi b’urusengero bavuze ko abantu bishimiraga umubatizo ubwo iki gisenge cyabagwiraga.

Padiri mukuru wa Diyoseze Jose Armando Alvarez yatanze ubutumwa bugira buti: "Turi guca mu bihe bikomeye cyane....Igisenge cy’urusengero cyaguye ubwo twarimo kwakira Ukaristiya.

Ibinyamakuru by’aho byagaragaje abantu benshi barwana no kwegura ibikuta byaguye kugira ngo bakuremo abantu.

Abatabazi bakomeje gushakisha abari muri uru rusengero bose kugeza na nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa