skol
fortebet

Angilikani y’u Rwanda yitandukanyije n’iyo mu Bwongereza yemeye gushyingira abatinganyi

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itorero Angilikani ry’u Rwanda yatangaje ko yitandukanyije byeruye niyo mu Bwongereza yashimangiye ko igiye kujya iha umugisha abaryamana bahuje ibitsina ikabasezeranya.
Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2023 nibwo Angilikani y’u Rwanda yeruye yemeza ko itari kumwe n’uy’Ubwongereza, nyuma y’uko mu minsi ishize abasenyeri b’iy’u Bwongereza batangaje ko batazasezeranya ku buryo bweruye abatinganyi ariko bemeza ko bazajya babasabira umugisha nk’ikimenyetso cyo kutabaheza mu bandi.
Mu itangazo yasohoye (...)

Sponsored Ad

Itorero Angilikani ry’u Rwanda yatangaje ko yitandukanyije byeruye niyo mu Bwongereza yashimangiye ko igiye kujya iha umugisha abaryamana bahuje ibitsina ikabasezeranya.

Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2023 nibwo Angilikani y’u Rwanda yeruye yemeza ko itari kumwe n’uy’Ubwongereza, nyuma y’uko mu minsi ishize abasenyeri b’iy’u Bwongereza batangaje ko batazasezeranya ku buryo bweruye abatinganyi ariko bemeza ko bazajya babasabira umugisha nk’ikimenyetso cyo kutabaheza mu bandi.

Mu itangazo yasohoye Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, yavuze ko itorero ayoboye ryababajwe bikomeye n’uyu mwanzuro iry’u Bwongereza ryafashe wo gusabira umugisha abatinganyi mu rusengero.

Itangazo rikomeza rigira riti “Umubano wacu n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza wangiritse kubera icyemezo cyaryo ndakuka kigamije kwemeza ubutinganyi nk’ibintu bikwiriye.”

Bijyanye n’uko muri Mata 2023 amatorero yo mu bihugu bigize GAFCON ateganya guhurira mu nama i Kigali mu nama bavuga ko ari iyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, Musenyeri Mbanda yabifurije urugendo ruhire ruza mu Rwanda anasubiramo amagambo y’Umunyamabanga Mukuru wa GAFCON, Musenyeri, Dr. Foley Beach ko izavugirwamo byinshi.

Icyemezo cyo gusezeranya abatinganyi cyari kimaze imyaka itanu cyigwaho nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho itegeko ryemerera kubana kw’abatinganyi mu 2013 ariko Itorero Angilikani rikabanza kubisuzuma ngo rirebe ko bikwiriye ko bene aba bantu bashyingiranwa no mu rusengero.

Icyo gihe Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Canterbury ibarwa nk’Icyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza, Musenyeri Justin Welby, yavuze ko ibyo byemezo byo kudashyingira abatinganyi ariko bagasabirwa umugisha byari bigamije guharanira inyungu rusange.

Ati “Ndizera ko ibyo twemeranyijeho byakirwa neza. Ndizera kandi ko ibi bishobora kugena uburyo Itorero Angilikani rikomeza kubaho. Munyemerere mvuge ko abakirisitu bose ndetse by’umwihariko abo mu muryango wa LGBTQ mwese mwisanga ndetse muri ab’agaciro ku Mukiza wacu Yesu.”

Uku kwemerera abatinganyi guhabwa umugisha ntikwishimiwe n’andi matorero yo mu bihugu bitandukanye kuko yagaragazaga ko ari uguha urwaho abanyabyaha, agatangaza ko bitandukanyije na bo, abandi banasaba Musenyeri Justin Welby kuva ku mwanya wo kuba umukuru mu bo bangana.

Uretse Abangilikani bo mu Rwanda, no muri Uganda bitandukanije n’abo mu Bwongereza bemeye ishyingirwa ry’abahuje ibitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa