skol
fortebet

Bagenze iminsi icyenda n’amaguru bagiye kureba Papa Francis

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abagatolika bagera kuri 60 ririmo kuruhuka nyuma yo kumara iminsi icyenda mu rugendo n’amaguru bava iwabo berekeza i Juba muri Sudani y’Epfo kureba Papa Francis.
Umwe muri bo, arimo kubobeza iminwa ye yumye cyane akoresheje ururimi, yabwiye BBC ati: “Ibirenge byanjye byarabyimbye, ariko ntabwo naniwe. Iyo uri kumwe na roho mutagatifu, ntabwo unanirwa.
“Sinashoboraga gusiba kuza i Juba. Twaje hano kwakira umugisha wa Papa. Nizeye ko umugisha we uzahindura ibintu muri iki gihugu.” (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abagatolika bagera kuri 60 ririmo kuruhuka nyuma yo kumara iminsi icyenda mu rugendo n’amaguru bava iwabo berekeza i Juba muri Sudani y’Epfo kureba Papa Francis.

Umwe muri bo, arimo kubobeza iminwa ye yumye cyane akoresheje ururimi, yabwiye BBC ati: “Ibirenge byanjye byarabyimbye, ariko ntabwo naniwe. Iyo uri kumwe na roho mutagatifu, ntabwo unanirwa.

“Sinashoboraga gusiba kuza i Juba. Twaje hano kwakira umugisha wa Papa. Nizeye ko umugisha we uzahindura ibintu muri iki gihugu.”

Batewe ingufu n’ukwemera no gukunda igihugu, aba bagore bahagurutse i Rumbek muri 300km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Juba.

Intego yabo: kuza kwifatanya na Papa gusengera iki gihugu gito (mu myaka) kurusha ibindi ku isi, cyaranzwe n’amakimbirane kuva cyabona ubwigenge mu 2011 – ibintu byashyize mu kaga abantu babarirwa muri za miliyoni.

Faith Biel ati: “Buri munsi twagendaga amasaha runaka maze tukarara kuri paruwasi y’aho tugeze. Byari bigoye ariko bikwiriye.”

Mu gihe bariho bagenda 8km za nyuma, akavumbi n’indirimbo z’ibyishimo byari byuzuye ikirere ubwo abandi bantu benshi bari baje kwifatanya no kwishimana nabo.

Abandi batazi neza ibirimo kuba, bari bigiyeyo ngo bahe inzira iri tsinda ry’abagore ryambaye imyenda yera n’ibitambaro mu mutwe biriho ishusho ya Papa Francis.

Imyenda yanduye, ibirenge bibyimbye, iminwa yumye ni bimwe mu byerekana ingorane z’urugendo rw’iminsi icyenda bari bashoje, ariko bari bakiririmba kandi bagasimbuka hejuru mu byishimo by’iki bagezeho.

Kuri paruwasi ya St Theresa i Juba bari bategerejwe, ahateguye ibirori byo kubakira nabyo byaranzwe n’indirimbo n’imbyino.

Umwe muri iri tsinda wariho asuka amarira ubwo bahageraga, yakomoje ku ihungabana riva ku myaka y’intambara muri iki gihugu.

Uyu mugore utifuje gutangaza amazina, yagize ati: “Iyo wanukiwe ukanabona urupfu no kwiheba, nyuma ushakisha amahoro n’imbaraga zawe zose.

“Narapfushije bihagije, ariko mu nzira nabonye urukundo kandi twese twavugaga ururimi rumwe – rw’amahoro. Ndasaba ko na Papa nagenda, dukomeza gutya.

"Ni intumwa kandi ibyo agiye gusaba muri iyi minsi, ari ku butaka bwacu, bizasohora. Ibintu bizahinduka. Tugiye kuba umuntu umwe.”

Kiliziya ifatwa nk’ikimenyetso cy’ikizere na benshi muri Sudani y’Epfo. Niho benshi bahungira imirwano iyo bikomeye.

Ikomeza kandi kugira uruhare rukomeye mu mibereho ya rubanda ikanabaha kumva bafite aho babarizwa.

Kuva kuwa gatanu, Papa Francis aramara iminsi itatu muri iki gihugu kandi ku cyumweru azahasomera misa.

Muri uru rugendo rwa mbere rw’amateka ari kumwe na Arkepiskopi wa Cantebury Justin Welby hamwe n’umukuru w’itorero Presipiteriyeni rya Scotland Rev Iain Greenshields.

Mu 2019 Papa Francis yasomye ibirenge by’abakeba bakomeye muri politike ya Sudani y’Epfo, Perezida Salva Kiir n’umwungirije Riek Machar, ubwo bari basuye Vatican.

Iki ni igikorwa cyatunguye benshi, nubwo bwose kitahise kirangiza ubushyamirane bwabo ako kanya.

Ubu amakimbirane yarahosheje, gusa imirwano ya hato na hato ya buri gihe hagati y’abaturage iracyahitana benshi– umunsi umwe mbere y’uko Papa ahagera, abantu barenga 20 barishwe mu busahuzi bw’amatungo.

Miliyoni z’Abanyasudani y’Epfo bizeye kandi barasaba ko uruzinduko rw’aba bategetsi batatu bakomeye b’amadini ruba intangiriro nshya muri iki gihugu cyashegeshwe n’intambara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa