skol
fortebet

Burundi: Abakozi bo muri Perezidansi bategetswe gusenga iminota 30 buri munsi mbere y’akazi

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhera kuri uyu wa kabiri,tariki ya 07 Werurwe 2023, abakozi bo mu biro bya Perezida w’Uburundi, abo mu biro by’icyegera cye n’abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu bategetswe gutangira umunsi w’abo w’akazi n’amasengesho y’iminota 30.
Itangazo ryashyizweho umukono na Coloneli Aloys Sindayihebura, umuyobozi ushinzwe ibibazo bya gisivile mu biro bya Prezida Ndayishimiye, rivuga ko iryo sengesho rizajya rikorwa mu minsi yose y’akazi kuva saa moya n’igice kugera saa mbiri z’igitondo.
Iri (...)

Iri tangazo risobanura ko uyu mwanzuro wafashwe uje ukurikira icyo ibiro bya Perezida w’Uburundi byise " Ubutumwa Perezida Ndayishimiye yahaye abayobozi b’ibice bitandukanye by’Uburundi kuri tariki ya mbere Werurwe, ababwira ko ibicebyose by’igihugu bisabwa gushyiraho umwanya wo gusengera igihugu."

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ryabajije amasoko yaryo mu biro bya Perezida w’Uburundi niba isengesho ryo ku munsi w’ejo tariki ya 08 Werurwe niba ryabaye asbiza ati:" Erega si bishya,turasenga kuva twakwimukira kwa Ntare. Gusa, ubu bisa nk’itegeko rishobora kubyara gukekana bitari ngombwa. Uzacikwwa ko ari nk’itegeko bizagenda gute? Utitabira isengesho we? ".

Uyu ngo yashimangiye ko iyo minota 30 ibarwa mu masaha y’akazi gatangira saa7:30 z’igitondo mu Burundi.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje gushaka abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu kugira ngo rimenye ibisobanuro birenze ibiri mu itangazo rimenyesha uwo mwanzuro ariko Madame Rosine Guilene Gatoni uvugira Perezida Ndayishimiye ari nawe ushinzwe gutanga amakuru mu biro bye ntiyitaba telefone yaryo incuro enye bamushatse.

Kuva mu 2005 Ishyaka CNDD-FDD ryajya ku butegetsi, ritegura amasengesho: Ku butegetsi bwa Nyakwigender Pierre Nkurunziza, amasengesho yategurwaga cyane n’abapasiteri bo mu madini y’abaprotestanti. Nyakwigendera Nkurunziza yari umuprotestanti.

Perezida Evariste Ndayishimiye wamusimbuye yakomeje nawe uwo mugenzo wo gutegura amasengesho utarigeze uranga izindi ngoma zabanjirije CNDD-FDD.

Uyu we amasengesho ategurwa n’ama Paruwasi Gatolika cyane ko ari umuyoboke wayo ukomeye.

Perezida Ndayishimiye w’umugatorika yashyizeho itegeko ryo gutunganya amasengesho ahuza amadini yose kabiri mu mwaka.Ku wa kane wa nyuma w’ukwezi ishyaka CNDD-FDD utegetswe gutegura amasengesho abera mu ngoro z’amashyaka zose ziri mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa