skol
fortebet

Bwa mbere umugore yagizwe pasiteri muri Isirayeli

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu bice byinshi by’abakristu ku isi, abagore b’abayobozi mu matorero ntabwo bakiri ikidasanzwe. Ariko kugeza ubu, ku butaka butagatifu – aho ibivugwa muri Bibiliya byabereye – hari hatarimikwa umugore n’umwe muri iyo myanya.
Ku cyumweru, umunyepalestinakazi w’i Yeruzalemu, Sally Azar, yabaye umugore wa mbere w’umupastoro wimikiwe aho hantu mu itorero rya Luteri, mu muhango witabiriwe n’abantu amagana barimo n’abavuye mu mahanga baje kumushyigikira.
Reverend Sally Azar yabwiye BBC ati: "Nagize (...)

Sponsored Ad

Mu bice byinshi by’abakristu ku isi, abagore b’abayobozi mu matorero ntabwo bakiri ikidasanzwe. Ariko kugeza ubu, ku butaka butagatifu – aho ibivugwa muri Bibiliya byabereye – hari hatarimikwa umugore n’umwe muri iyo myanya.

Ku cyumweru, umunyepalestinakazi w’i Yeruzalemu, Sally Azar, yabaye umugore wa mbere w’umupastoro wimikiwe aho hantu mu itorero rya Luteri, mu muhango witabiriwe n’abantu amagana barimo n’abavuye mu mahanga baje kumushyigikira.

Reverend Sally Azar yabwiye BBC ati: "Nagize ibyishimo birenze mbonye uburyo abantu bishimye, gutera iyi ntambwe nshyigikiwe n’itorero ni ibyiyumvo ntasobanura."

Yongeraho ati: "Nizeye ko abakobwa n’abagore benshi bazamenya ko ibi bishoboka kandi n’abagore bo mu yandi matorero bagakomerezaho. Ndabizi ko bizafata igihe kirekire, ariko ntekereza ko bishobora kuba byiza ibi bihindutse muri Palestine."

Abakristu nibo nyamucye ku butaka bwa Palestine, Israel na Yordania. Benshi muri bo hano ni abo mu matorero ya Orthodox y’Abagereki na Kiliziya Gatolika, atemerera abagore kuba abapadiri.

Gusa hashize imyaka myinshi mu matorero ya protestanti ku isi bimika abagore. aho ku butaka butagatifu aya matorero agira abayoboke bacye aho afite amashuri n’ibitaro.

Antje Jackelen, Arkepiskopi mu Itorero rya Sweden, uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko ku hantu hose hari umuryango n’umuco ugendera ku gushyira hejuru abagabo “iyi ni intambwe ikomeye”.

Jackelen ati: “Kuva nakwimikwa mu myaka irenga 40, nahuye n’abantu batekerezaga ko ibi bidashoboka. Ariko ubu barimo kubona abagore bakora nk’aba pastoro, abasenyeri, b’abarkepiskopi. Turabizi ko bikora kandi tuzi ko binagendanye n’ibyo Bibiliya ivuga.”

Mu burasirazuba bwo hagati, amatorero yo muri Liban na Syria yamaze guha imirimo nk’iyo abagore, mugihe nibura umugore umwe wo muri Palestina bizwi ko akorera iyo mirimo muri Amerika.

Sally Azar yimitswe na se Musenyeri Sani Azar. Avuga ko nubwo se ariwe wamubereye urugero, ariko atigeze agira igitutu cyo kwiga tewolojiya.

Ati: “Ni ibyo nashakaga, nibyo nahamagariwe gukora.”

Nka pastoro, azakora imirimo itandukanye irimo kuyobora amasengesho no kwigisha bibiliya i Yeruzalemu n’i Beit Sahour, mu gace ka West Bank kigaruriwe na Israel, mu materaniro y’abavuga Icyongereza.

Reverend Dr Munther Isaac, umupastoro w’itorero rya Luteri w’i Bethlehem na Beit Sahour ati: “Ni umunsi ukomeye, ukomeye mu buzima bw’itorero, ni intambwe y’ingenzi kandi yari itegerejwe.”

Isaac avuga ko yiteguye kwerekana Sally nk’ikitegererezo ku mashuri y’abaluteri ya hano – yigisha abana bo mu yandi matorero yose ya gikristu na Islam.

Isaac yanditse igitabo mu Cyarabu ku butegetsi bw’abagore muri Bibiliya gishyigikira kwimika abagore muri izi nshingano.

Ati: “Twemera abagore b’abaminisitiri, twemera abagore b’abalimu, twemera kubagwa n’abagore, ariko biratangaje ko tukijya impaka ko abagore bakwigisha Bibiliya cyangwa batura isakaramentu.”

Yongeraho ati: “Ibi binyereka ko nubwo hari intambwe twateye mu guteza imbere abagore n’uburenganzira bwabo nk’abanyepalestina, ariko hakiri akazi kenshi ko gukora.”

Abashyigikiye Rev Sally Azar bizeye ko ari umuntu ukwiriye wo guhangana n’imyumvire nk’iriya no gusenya urwo rukuta.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa