skol
fortebet

Filipine: Abantu umunani babambwe ku musaraba n’imisumari bigana Yesu

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abanyafilipine umunani batewe imisumari bari ku musaraba kugira ngo bigane ububabare bwa Yesu Kristo,Kuwa Gatanu mutagatifu bitegura Pasika
Uyu muco wo ku wa gatanu mutagatifu ukurura ibihumbi by’abihaye Imana na ba mukerarugendo baturutse hirya no hino bakerekeza muri Filipine nubwo uyu mugenzo wamaganwe na kiliziya Gatolika.
Kubambwa bikorerwa mu mudugudu w’ubuhinzi wa San Pedro Cutud mu ntara ya Pampanga mu majyaruguru ya Manila byasubukuwe nyuma y’imyaka itatu byarahagaze kubera icyorezo (...)

Sponsored Ad

Abanyafilipine umunani batewe imisumari bari ku musaraba kugira ngo bigane ububabare bwa Yesu Kristo,Kuwa Gatanu mutagatifu bitegura Pasika

Uyu muco wo ku wa gatanu mutagatifu ukurura ibihumbi by’abihaye Imana na ba mukerarugendo baturutse hirya no hino bakerekeza muri Filipine nubwo uyu mugenzo wamaganwe na kiliziya Gatolika.

Kubambwa bikorerwa mu mudugudu w’ubuhinzi wa San Pedro Cutud mu ntara ya Pampanga mu majyaruguru ya Manila byasubukuwe nyuma y’imyaka itatu byarahagaze kubera icyorezo cya coronavirus.

Abaturage bagera ku icumi nibo biyandikishije, ariko abagabo umunani gusa ni bo bitabiriye, barimo Ruben Enaje w’imyaka 62 usiga amarangi wabikoze ku nshuro ya 34 i San Pedro Cutud.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma gato yo kubambwa kwe, Enaje yavuze ko yasenze asaba ko Covid-19 yarangira vuba ndetse n’ihagarara ry’intambara y’Uburusiya bwateye Ukraine,bikaba byaragize uruhare runini mu kuzamu kw’ibiciro bya gaze n’ibiribwa ku isi hose.

Enaje wagaragaraga ko ameze neza ndetse yereka abanyamakuru amaboko yombi yari yahambiriwe,yabwiye abanyamakuru ati: "Ibyo bihugu byombi nibyo biri muri iyo ntambara, Uburusiya na Ukraine, ariko twese bitugiraho ingaruka."

Uyu mubyeyi w’abana bane yavuze ko yashaka kurangiza penetensiya ye idasanzwe kubera imyaka ye ariko ko azahitamo kurangiza iyi gahunda umwaka utaha.

Nubwo ububabare buturuka ku musumari butari bukabije nk’uko byari byitezwe, yavuze ko buri gihe yumvaga afite ubwoba mbere yo kuwuterwa.

Mbere y’uko abambwa,uyu mugabo yatangarije Associated Press,ku wa gatanu ati: "Mvugishije ukuri, buri gihe numva mfite ubwoba, kuko nshobora gupfira ku musaraba.Iyo ndyamye ku musaraba, umubiri wanjye utangira kumva ubukonje.Iyo amaboko yanjye aboshye,ndahumiriza nkibwira nti: ’Nshobora gukora ibi. Nshobora kubikora. ’”

Nyuma yo kurokoka mu buryo bw’igitangaza,ubwo yahanukaga ku nyubako y’amagorofa atatu mu 1985, byatumye Enaje yiyemeza kubambwa nk’ishimwe ko yatabawe by’igitangaza.

Yakomeje uyu muhango nyuma y’aho abagize umuryango we bakize indwara zikomeye, umwe umwe,byamuhinduye icyamamare mu mudugudu yitwa “Kristo” kubera ubudasa bwe mu kwemera kubambwa uko umwaka utashye.

Kuwa Gatanu,Enaje n’abandi bihaye Imana, bambaye amakamba y’amahwa ku mitwe, bikorera imisaraba iremereye y’ibiti ku mugongo mu rugendo rurenze kirometero,ku bushyuhe bukabije.

Bamwe mu baturage bo mu midugudu begeranye baje bambaye nk’abasirikare b’Abaroma bafite inyundo hanyuma batera aba bantu umunani imisumari ya 10cm,mu biganza no mu birenge, hanyuma babashyira hejuru ku musaraba munsi y’izuba mu gihe cy’iminota 10.

Abandi bihannye ibyaha,biyemeza kugenda batambaye inkweto banyura mu mihanda yo mu mudugudu kandi bakubitwa ibiboko mu migongo yambaye ubusa hakoreshejwe imigano ityaye n’imigozi.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bemeye gukatwa mu mugongo hakoreshejwe ibirahure bimenetse kugira ngo bave amaraso.


Gukurikira Yesu ntibyoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa