skol
fortebet

Hari abapasiteri hanze aha b’inzererezi! Apôtre Dr. Gitwaza avuga ku bapasiteri bakunda ifaranga

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Apôtre Dr. Paul Muhirwa Gitwaza ushubye itorero rya Zion Temple Celebration Center ku Isi yatunze agatoki bamwe mu bapasiteri bo mu Rwanda barenga ku mabwiriza yashyizweho n’amatorero yabo, bagakora ibidahwitse aho usanga bamwe basezeranya abasore n’abakobwa bigakorwa mu buryo butajyanye n’amahame y’idini kubera amafaranga.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ubwo yatangizaga ku nshuro ya 24 Igiterane Afurika Haguruka, avuga ko hanze aha hari Abapasiteri n’Abahanuzi bakoma mu nkokora amahame y’idini bagashyingira abagiye kurushinga batujuje ibisabwa.

Aho yagize ati ‘‘Dushobora gushyiraho amategeko y’amezi atandatu, ariko hari abapasiteri hanze aha b’inzererezi babashyingira babahaye ifaranga. Tujya kugira gutya tukabona babashyingiye, wowe uranga bati ‘Akira ibihumbi 50 ejo bakamushyingira. Turabujuje aha hanze’’.

Apôtre Dr. Gitwaza yatanze ubu butumwa agaruka ku ngingo yari yakomojweho yiswe ‘Umusozi w’Umuryango’, ishishikariza abantu gusubira ku isoko y’umuryango ntibahe umwanzi urwaho rwo kuwusenya, bakubaka umuryango ugendera ku mahame y’Imana.

Muri ayo mahame harimo ko umukobwa n’umusore bagiye kurushinga bagira amezi atandatu yo guhabwa inyigisho zibategurira kubaka neza urugo rwabo, ariko hakaba abavuga ko batabona umwanya wo kwiga ayo mezi yose bakishyura abapasiteri babasezeranya batabanje gukurikira izo nyigisho.

Yibukije abantu ko kugira ngo abashakanye bagire urugo ruzima, bagomba kurwimikamo Imana, bagahabwa izo nyigisho zikanashimangirwa n’ubukirisitu buzima hagati yabo.

Ati ‘‘Kugira ngo ugire umuryango muzima, umugore muzima, umugabo muzima, ni igicaniro cyo mu nzu. (...) Kirisito ni urutare, amarembo y’ikuzimu ntazinjira’’.
Apôtre Dr. Gitwaza yanongeyeho ko iki kibazo ari kimwe mu ntandaro z’ubwiyongere bwa gatanya hagati y’abashakanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa