skol
fortebet

Imana ishaka ko umenya ibi uyu munsi-Rev.Nibintije

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

Amategeko akomeye atuma ubasha kugera ku ntsinzi yawe.

Matayo 7:7-12 :

7. Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.

8.Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.

9. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
10. cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?

11. Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?

12. “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI

Kuko Imana ishaka ko dutsinda, yanaduhaye amategeko atandukanye tugomba gukurikiza.

Muri buri kintu cyose twara umuntu neza mu buryo wifuza ko watwarwamo. nubwo byoroshye kuki bigorana ko abantu bumva bibagoye cyane kubikurukiza?

Nuko bitandukanye cyane n’uko tubumva n’ubwo atari byo Imana itwifuzaho.

Iga kubabaira ndetse no kuba umugwaneza.

Imana iduhamagarira kwigana Christo tukaba abagwaneza nk’uko Christo yabikoraga, kdi tukabanira abandi neza cyane.

Ubanza twarabikoze ariko abantu bakabihereaho badusuzugura ubundi tukabireka, Yesu yabwiye Petero kubabarira ibyaha by’abantu nubwo byaba byisubiramo, ubwe yababariye abamugiriye nabi ndetse n’abamubambye.

Ku kiremwamuntu ntabwo biba Byoroshye kubabarira na gato, by’umwihariko naho umuntu uhora agukosereza anasubiramo amakosa yakoze ugeraho ukabirambirwa cyane.

Mu rumuri rw’amategeko y’Imana, ni gute tugomba kwitwara? tugomba gushyira imbere gushimisha Imana.

ibi rero bivuze ko tutagomba kubibona mu buryo bw’abantu ahubwo dukwiriye kubibona mu buryo Imana ibibona n’uburyo dukurikiza ijambo ryayo nubwo byaba bigoye, nibyo bintu Imana itwifuzaho kuko ari ukuyubaha nyako.

Ereka Imana ko uri kuyubaha, korera Imana utitaye ku byo isi ndetse n’abari ku isi bari gutekereza.

Buri kintu cyose ubibye zirikana ko aricyo uzasarura, nitubiba ubugwaneza tuzabusarura ku Mana, nitubabarira natwe Imana izatubabarira.

Uburyo tubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi bigaragaza niba turi gutsinda cyangwa se gutsindwa mu maso y’Imana.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+24123265034(WhatsApp)

Ibitekerezo

  • Reka nunganire Pastor.Niba abantu bumviraga inama Yesu yaduhaye muli Matayo 7:12,havuga ngo "ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe",isi yaba nziza cyane.Ibi byose byavaho:Intambara,ubujura,ruswa,akarengane,ubusambanyi,etc...Ibyo byatuma n’ibi bivaho,kubera ko abantu baba bakundana: Gereza,abasirikare,abapolisi,ministries z’Ubutabera,Ingabo,etc...Ikibabaje nuko abantu bakora ibyo imana itubuza aribo benshi.Niyo mpamvu isi ari mbi.None se ko Imana idukunda kandi ishaka ko tubaho iteka muli Paradizo,bizagenda gute?
    Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma izakura mu isi abantu bose banga kuyumvira,isigaze abantu beza gusa.Hanyuma ikureho ibibi byose,harimo urupfu rwatumaze,indwara,ubusaza,ukukene,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa