skol
fortebet

Misa Papa Francis yasomeye muri RDC yaciye agahigo gakomeye

Yanditswe: Wednesday 01, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igitambo cya misa Papa Francis yatuye muri RDC cyitabiriwe n’abantu basaga miliyoni bari bateraniye ku kibuga cy’indege cya Ndolo,i Kinshasa.
Iki gitambo cya misa kibaye hashize imyaka irenga 37 nta mupapa ugendeye iki gihugu cyuzuyemo amabuye y’agaciro ariko kikaba cyugarijwe n’intambara.
Bigereranywa ko abantu bagera kuri miliyoni bakoraniye muri iyo misa yabereye hanze y’iki kibuga cy’indege, ku munsi wa kabiri w’urugendo rw’iminsi itandatu umushumba wa kiliziya Gatorika ku isi agirira muri (...)

Sponsored Ad

Igitambo cya misa Papa Francis yatuye muri RDC cyitabiriwe n’abantu basaga miliyoni bari bateraniye ku kibuga cy’indege cya Ndolo,i Kinshasa.

Iki gitambo cya misa kibaye hashize imyaka irenga 37 nta mupapa ugendeye iki gihugu cyuzuyemo amabuye y’agaciro ariko kikaba cyugarijwe n’intambara.

Bigereranywa ko abantu bagera kuri miliyoni bakoraniye muri iyo misa yabereye hanze y’iki kibuga cy’indege, ku munsi wa kabiri w’urugendo rw’iminsi itandatu umushumba wa kiliziya Gatorika ku isi agirira muri Afrika.

Papa yasabye ko haba amahoro muri Congo, avuga ko impande zirwana zikwiye kubabarirana, hanyuma buri ruhande rugaha urwo bihanganye ‘‘imbabazi zuzuye umutima’’.

Misa ya papa yo kuri uyu wa gatatu ivugwa ko yabaye imwe mu misa ye ya mbere yitabiriwe n’abantu benshi cyane, ikaba irutwa gusa n’iyo yasomeye muri Philippines mu 2014,nkuko Christopher Lamb, umunyamakuru ukorera ikinyamakuru cya Gatorika Tablet i Roma yabivuze.

Avuga n’ikiganiro cya radio BBC Newsday, yavuze ko Kiliziya gatorika irimo gukura cyane muri Afrika:ati ‘’Aha niho hari ahazaza ha kiliziya kandi ukwaguka kwa kiliziya gatolika muri Afrika kurahambaye cyane ku hazaza h’ubugatorika.’’

Ku wa kabiri, Papa yabonanye na Perezida Felix Tshisekedi yongera avuga ijambo ryamagana uburyo mu gihe cyahise hagiye hibwa ubutunzi bwa Africa, ibyo yise ubukoroni bushingiye k’ubutunzi’’.

Yanavuze ku kibazo cy’akaga Congo irimo, aho amabuye y’agaciro icyo gihugu gitunze yagize uruhare mu myaka irenga 30 y’intambara:

Ati “Mukure amaboko yanyu muri Congo,mukure amaboko yanyu muri Afrika. Reka kuniga Afrika: si amabuye y’agaciro yo kwiba cyangwa ubutaka bwo gusahura.’’

Korali y’abantu 700 imaze amezi menshi ikora imyitozo ni yo yaririmbye muri Misa ya Papa. Uyu munsi wari ikiruhuko ku bakozi, n’amashuri ntiyafunguye i Kinshasa.


Ibitekerezo

  • Abakongomani ni anabeshyi gusa. Mwebwe ki mwabiteberaga muri TV mwabonye abantu 1.000.000 bari barimo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa