skol
fortebet

"Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa"-Umushumba wa ADEPR mu Rwanda bamwikomye

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rev Pastor Ntakirutimana Theoneste yikomye Umushumba wa ADEPR mu Rwanda avuga ko amuciye ku nshingano ze ndetse ko azakomeza kuyobora ari igicibwa.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yashyize hanze,uyu Ntakirutimana yagize ati "Nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’uwampamagariye uyu murimo wa gishumba,ukaba waremereye ikizira kwinjira ahera,ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we."

Ntakirutimana yasabye Pasiteri Ndayizeye no guhagarika “itotezwa n’iyicarubozo ukomeza kunkorera witwaje kuba umuyobozi w’itorero nsengeramo n’ibindi bikorwa byose unkorera ugamije kumvutsa umudendezo n’uburenganzira bwanjye nk’Umunyarwanda.’’

Hari abapasiteri bivugwa ko bagera ku 1500 bambuwe inshingano, umushahara wabo urahagarikwa, ariko ntibakumirwa ku muhamagaro wabo wa gipasiteri nko kubwiriza, gushyingira no kubatiza.

Tariki ya 21 Nyakanga 2023, ADEPR yandikiye abapasiteri batandukanye ibambura inshingano za gishumba.

Ntakirutimana yandikiwe ibaruwa abwirwa ko ku wa 17 Ukwakira 2022, yasabwe ibisobanuro kuko yagaragaye mu nama irwanya ubuyobozi bw’Itorero ADEPR.

Ikomeza iti “Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za gishumba kubera ibyaha n’amakosa akomeye wakoze ku rwego rwa gishumba uhereye umunsi wakiriyeho iyi baruwa.’’

Mu gusubiza,uyu na we yakoresheje imvugo ikaze asa n’uwumvisha Pasiteri Ndayizeye uyobora ADEPR ko yakoze ibidakwiye kandi na we atari shyashya.

Hari aho agira ati “Ndakumenyesha ko nta nshingano wampaye, bityo rero nta bubasha ufite bwo kuzinyambura kandi ibyo washingiyeho byose ari wowe bireba [ubikora].’’

Tariki ya 8 Ukwakira 2020, ni bwo itorero ryashyizwe mu biganza bishya, intebe y’icyubahiro yicarwaho Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ahabwa inshingano zikomeye zo kurigorora.

Uyu yasimbuye Rev. Karuranga Ephrem wavanyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, nyuma yo kunanirwa gukemura uruhuri rw’ibibazo byari hagati y’abayobozi, bikanototera abanyetorero bibateza umwuka mubi.

Pasiteri Ndayizeye yayoboye inzibacyuho y’amezi 12, mbere y’uko ahabwa manda yo kuyobora abakirisitu ba ADEPR basaga miliyoni 2,8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa