skol
fortebet

Padiri w’Umutubuzi yafashwe amaze gutwara akayabo abayoboke be

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupadiri w’umutubuzi arashinjwa amanyanga hanyuma agasaruro amamiliyoni menshi y’amadolari mu nsengero zitandukanye zo mu gace atuyemo hanyuma akoresha ayo mafaranga mu kwinezeza no kugura ibintu bitangaje.
Bwana Ryan Scott bivugwa ko yakoze ubupadiri nk’umutubuzi mu gihe cy’imyaka 30 ndetse yatangaga serivisi zirimo gusezeranya,kubatiza ndetse no gutanga penetensiya.
Umwe mu bayoboke b’idini rye yavuze ko Padiri Ryan yari umutubuzi ndetse ngo iyo yavumburwaga yahitaga yimukira mu wundi (...)

Sponsored Ad

Umupadiri w’umutubuzi arashinjwa amanyanga hanyuma agasaruro amamiliyoni menshi y’amadolari mu nsengero zitandukanye zo mu gace atuyemo hanyuma akoresha ayo mafaranga mu kwinezeza no kugura ibintu bitangaje.

Bwana Ryan Scott bivugwa ko yakoze ubupadiri nk’umutubuzi mu gihe cy’imyaka 30 ndetse yatangaga serivisi zirimo gusezeranya,kubatiza ndetse no gutanga penetensiya.

Umwe mu bayoboke b’idini rye yavuze ko Padiri Ryan yari umutubuzi ndetse ngo iyo yavumburwaga yahitaga yimukira mu wundi mujyi,agakomeza gahunda ye yo gushaka amafaranga.

Inyandiko zemewe n’amategeko zatanze ibimenyetso byerekana ko Ryan "atigeze yimikwa nk’umupadiri", ariko nubwo atabikorewe,ngo Ryan yagaragaje ubuhanga bwanyuze abantu.

Mu myaka 30 yamaze atuburira abantu,Bwana Ryan yazengurutse ibice byo mu Burengerazuba bwa Amerika abwiriza ubutumwa ndetse agatuburira abamwizeye.

Umunyamakuru,Alex Schuman,yacukumbuye inkuru yose y’uyu mugabo hanyuma yemeza ko uyu ari umutubuzi kabuhariwe atigeze na rimwe agirwa padiri.

Schuman yagize ati : "Padrii Ryan yakoze ibi byose mu myaka 30 azenguruka mu burengerazuba,afungura insengero.Ntabwo ari nko kwiyerekana mu mujyi yarangiza akihisha.

Abaturage baramwishimiye cyane.Abantu bumvaga Imana iri mu rusengero arimo ariko batazi gahunda ye."

Uyu mugabo wabuze ibyangombwa byerekana ko ari padiri,yateye inda umugore batashyingiranwe aribyo byatumye ashidikanywaho.

Uyu kandi yaguze inyamaswa zitandukanye mu mafaranga yatuburiraga abamuyobotse ndetse ngo yari kuzifashisha mu gushaka andi mafaranga.

Ubu uyu yatawe muri yombi ari gukurikiranwa ku cyaha cyo gutubura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa