skol
fortebet

Pasiteri Ndayizeye yasubije bagenzi be bo muri ADEPR bamwikomye cyane

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hamaze iminsi guterana amagambo hagati y’abapasiteri barambye muri ADEPR n’umuyobozi wayo Ndayizeye Isaie bashinja imiyoborere mibi no gushaka kubirukana kandi atarabahaye akazi.
Uyu mugabo wahawe kuyobora ADEPR abifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere,RGB,yabwiye IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru ko ibyo bagenzi be bavuga bibera ku mbuga nkoranyambaga gusa naho abayoboke b’itorero bazi ukuri.
Yagize ati "Imbuga nkoranyambaga ni nk’icyumba cy’inama ariko kiri mu kirere noneho umuntu (...)

Sponsored Ad

Hamaze iminsi guterana amagambo hagati y’abapasiteri barambye muri ADEPR n’umuyobozi wayo Ndayizeye Isaie bashinja imiyoborere mibi no gushaka kubirukana kandi atarabahaye akazi.

Uyu mugabo wahawe kuyobora ADEPR abifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere,RGB,yabwiye IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru ko ibyo bagenzi be bavuga bibera ku mbuga nkoranyambaga gusa naho abayoboke b’itorero bazi ukuri.

Yagize ati "Imbuga nkoranyambaga ni nk’icyumba cy’inama ariko kiri mu kirere noneho umuntu yakigeramo, niba hari umuntu wagiyeyo akavuga bakagira ngo ni ko ADEPR imeze.

Ariko ADEPR ushaka kuyimenya ajya mu rusengero, ajya mu bikorwa byayo, ajya muri bwa buzima bwayo bwa buri munsi”.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abagira ikibazo ku bivugwa atari abakirisitu ba ADEPR kuko ngo itorero bararizi, bazi amahame rigenderaho, bazi amabwiriza yaryo, bazi n’inzego zaryo.

Yongeraho ko uwagira ikibazo ari undi utaba muri ADEPR, kuko abo muri ADEPR bo ubwabo nta kibazo bafite kandi ngo ibyo ntibishoboka.

Pasiteri Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, akomeza avuga ati “Tumaze igihe turi mu mavugurura kandi kuba hari amavugurura amaze igihe mu itorero tunashimira Imana ahantu ageze.

Iyo tubonye ibintu nka biriya, tubona umukoro tugifite wo kwigisha indangagaciro, wo kwigisha uburere, wo kwigisha abantu ibyo bakora n’ibyo badakora”.

Ubuyobozi bw’itorero bushimira uruhare rw’abakirisitu, inshuti n’abafatanyabikorwa baryo, mu rugendo rw’ibikorwa bafite; yaba iby’ivugabutumwa n’ibyo guteza imbere imibereho myiza y’abagenerwabikorwa.

Kugeza ubu itorero ADEPR rivuga ko harimo kubakwa insengero 900 habariwemo n’izirimo kuvugururwa, ibyo ngo bikerekana ubwitange abakirisitu barimo kwitaho mu bikorwa byabo.

IVOMO: IMVAHO NSHYA

Ibitekerezo

  • Ibikorwa byo ntibyahagarara kuko ababikora baz’icyo bakora kdi n’ababyigaruriye bakoresheje abataravunnwe nabyo nabo baz’ibyo bakora,kuko mbere yo kubyigarurira bakoresheje ba Isaï babanje gukoresha abandi bo bababera Malhonettes icyakora cyo bashobora kwinjizamo ibisambo n’ibigoryi byinshi,nta kindi cyari kuvamo uretse ibyo tubona ibi.gusa no kungoma z’aba Parmehutu iri torero ryibasiwe mu buryo bumwe cg ubundi.rero ukizwa azakizwa ugwa agwe ariko hazakomeza kubaho ibihumbi 7 bitazapfukamira Baali

    Ibikorwa byo ntibyahagarara kuko ababikora baz’icyo bakora kdi n’ababyigaruriye bakoresheje abataravunnwe nabyo nabo baz’ibyo bakora,kuko mbere yo kubyigarurira bakoresheje ba Isaï babanje gukoresha abandi bo bababera Malhonettes icyakora cyo bashobora kwinjizamo ibisambo n’ibigoryi byinshi,nta kindi cyari kuvamo uretse ibyo tubona ibi.gusa no kungoma z’aba Parmehutu iri torero ryibasiwe mu buryo bumwe cg ubundi.rero ukizwa azakizwa ugwa agwe ariko hazakomeza kubaho ibihumbi 7 bitazapfukamira Baali

    ndayizeye nakurwe mubantu numugome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa