skol
fortebet

Ufitimana Philbert wakoze indirimbo "Araruhura"yasabye ikintu gikomeye Abashumba b’amatorero

Yanditswe: Sunday 06, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bahanzi barikuzamuka mu ndirimbo zo guhimbaza Imana bongeye kugaragara ibikorwa by’impano zabo ngo nubwo bitaborohera kuzamuka.
Uwitwa Ufitimana Philbert utuye mu karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo yise "Araruhura".
Bamwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza imana baratunga agatoki abakuru b’amadini cyane cyane ADPR ko kubazamura bitaborohera na gato ngo kuko n’ufite impano yo kuririmba kugira ngo anahabwe umwanya wo gutambutsa ibihimbano bye mu iteraniro bitororoha
Uyu ni (...)

Uyu ni Nshimiyimana Christophe ati "Reba nk’ubu maze imyaka irenga 20 muri ADPR ariko nubu sindabona uwampa umwanya mu materaniro ngo mbe nazamura impano mfite yo kuririmba kandi niyo ugiye kuririmba mu yandi madini bifatwa nabi.Nukuri impano zacu zirapfukiranwa cyane."

Ufitimana Philbert kuri iyi ndirimbo ye yagize ati "ndishimye cyane ku bw’abanyarwanda bakomeje kunyereka urukundo mu kwishimira indirimbo nashyize hanze yo guhimbaza Imana.Mu minsi micye cyane hagiye gusohoka indi kandi nizeye ko izabashimisha."

Philbert yakomeje asaba abakuru b’amatorero kujya bafasha impano zabo kuzamuka ngo kuko nabo ariho bacisha ivugabutumwa bigatuma bakora umurimo wimana babinyujije mu kuririmba

Byagiye bigaragara ko abahanzi bahimbaza lmana iyo badakurikiranwe n’abashumba babayobora birangira bigiriye kuririmba indirimbo zisanzwe.

Iyo witegereza usanga bagushijwe n’ababayobora kuko batahawe umwanya wo gukoresha impano zabo.

REBA INDIRIMBO ARARUHURA YA UFITIMANA PHILBERT:

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa