skol
fortebet

Umukuru w’Itorero rya ADEPR yacyebuye abayoboke bataboneza urubyaro

Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR ry’u Rwanda, Ndayizeyi Isaïe, yanenze abayoboke b’amatorero, babyara abana badashoboye kurera, abibutsa ko ari icyaha gihanirwa n’Imana.
Ibi yabigarutseho mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2023 ubwo yabazwaga ku cyo abayobozi b’amadini batekereza ku kuba abayoboke bayo baboneza urubyaro.
Ndayizeye yagaragaje ko nubwo amadini amwe atemera kuboneza urubyaro ku bayoboke bayo ariko higishwa uburyo butandukanye bushobora gukoreshwa (...)

Sponsored Ad

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR ry’u Rwanda, Ndayizeyi Isaïe, yanenze abayoboke b’amatorero, babyara abana badashoboye kurera, abibutsa ko ari icyaha gihanirwa n’Imana.

Ibi yabigarutseho mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2023 ubwo yabazwaga ku cyo abayobozi b’amadini batekereza ku kuba abayoboke bayo baboneza urubyaro.

Ndayizeye yagaragaje ko nubwo amadini amwe atemera kuboneza urubyaro ku bayoboke bayo ariko higishwa uburyo butandukanye bushobora gukoreshwa hirindwa kubyara abana benshi.

Yagize ati “Abantu bakwiye kugira abana bajyanye n’abo bashoboye kurera kuko kutita ku bo ushinzwe nk’umuryango ni icyaha nk’ibindi byose. Birumvikana hari ubwo usanga ibituma abana bagwingira harimo n’imiryango igira abana benshi ariko ntigishingiye cyane ku muco wo kuboneza urubyaro cyane ahubwo bishingiye ku buharike.”

Yagaragaje ko bimwe mu bishobora gutuma abantu babyara abana badashoboye kurera harimo gucana inyuma no guharika, abangavu baterwa inda imburagihe kandi ko ibyo bikwiye gushakirwa umuti.

Nubwo yirinze kugaragaza uruhande Itorero rya ADEPR rihagazeho ku ngingo irebana no kuboneza urubyaro, Ndayizeye yagaragaje ko abantu bari bakwiye kwigira hamwe uko bayobora umuryango mu gukemura bimwe mu bibazo bishobora gutuma uhura n’ibibazo birimo iby’igwingira ry’abana.

Ati “Abakirisito tubigisha abana bashoboye kurera, kandi ibyo tubibigisha bakijya kubaka ingo. Iyo urebye uyu munsi wa none usanga n’abantu bari kubaka umubare w’abana babyara bitandukanye n’uwo mu myaka nka 20 ishize.”

Mu mavuriro atandukanye ashamikiye kuri ADEPR, harimo zimwe muri serivisi zidatangwa kubera imyizerere by’umwihariko izirebna no gukuriramo inda umuntu ku bushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa