skol
fortebet

Undi mupasiteri wa ADEPR yigometse kuri Ndayizeye uyiyobora amusaba kwegura

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rev Pastor Karangwa John yandikiye umuyobozi we Ndayizeye Isaie amumenyesha ko ibaruwa yamwandikiye amwambura inshingano yayibonye ariko ko nta bushobozi afite bwo kumwambura inshingano.

Sponsored Ad

Nyuma y’undi mupasiteri wandikiye Bwana Ndayizeye ati ’Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa,uyu weyamubwiye ati ’Ndagusaba kwegura’.

Rev Pastor Isaïe Ndayizeye, umukuru wa ADEPR mu Rwanda,akomeje kwikomwa na benshi mu bapasiteri bakorana badashyigikiye imiyoborere ye.

Past.Karangwa yagize ati "Ubu rero ndagira ngo nkumenyeshe ko udafite ubushobozi cyangwa ububasha bwo kunyambura izo nshingano za gishumba kuko atari wowe wazimpaye."

Uyu yakomeje agira ati "By’ukuri,inshingano za gishumba nazihawe mu mwaka wa 1989,nawe utekereze uko wanganaga icyo gihe,ndakumenyesha ko nakoreye Imana mu itorero ryacu rya ADEPR mu nzego zose zaryo ndetse nkaba narakoze umurimo nahamagariwe neza nubu ndahamya neza ko nawe ubizi n’umutima wawe ko nta cyaha undega uretse kumpora ibwirizabutumwa."

Uyu yavuze ko ibaruwa Pasteri Ndayizeye yamwandikiye yuzuye ibitutsi no kumutesha agaciro ndetse ko ibyo yamushinje bigaragaza ko arwanya ibwirizabutumwa Yesu yabahamagariye.

Uyu kandi yavuze ko Pasteri Ndayizeye yamushinje kwambuka imipaka aho yamusubije ati "Ninde waguhaye akazi muri gasutamo ko gukurikirana iby’abinjira n’abasohoka ku buryo wumva nagukoreye icyaha?."

Uyu kandi yavuze ko Pasteri izaye yamushinje kujya mu yandi matorero aho mu kumusubiza yamubwiye ko nawe ajya ateranira muri kiliziya gatolika kandi ko nta wamuciye.

Yamukuriye inzira ku murima ko azakomeza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kuko butahagarikwa nawe.

Indi wasoma: "Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa"-Umushumba wa ADEPR mu Rwanda bamwikomye

Uyu yakomeje agira ati "Nongeye kukumenyesha kandi ko mubo wambura inshingano za gishumba njyewe ntarimo kuko sindi umukozi ukoresha cyangwa uhemba yewe sindi no mubo ubereye umushumba.

Pasteri Karangwa yabwiye mugenzi we Ndayizeye ko yatatiye indahiro yarahiye yo kubaha abamubanjirije kuko yamwubahutse kandi yaramuyoboye ndetse amwibutsa ko inshingano zo kubanisha abanyetorero zamunaniye bityo akwiriye kwegura.

Rev Pastor Karangwa John wabuhawe mu 1989 yasubije ibaruwa ya Ndayizeye yo ku wa 27/07/23 imwambura ubushumba aho yasoje asaba RGB kumweguza kuko yamushyizeho ngo yubake itorero akaba ari kurisenya ndetse amusaba gukosora amakosa ari gukora.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa