skol
fortebet

APR FC yakuyeho urujijo ku byavugwaga ko igiye kugarura Abanyamahanga

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta gahunda ihari yo kwinjiza abakinnyi b’abanyamahanga muri iyi kipe. Bushimangira ko gahunda bufite ari ugukomeza guteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda, kandi ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro mwiza.
Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye gusobanurira abibwira ko ikipe ya APR F.C izashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ko ibyo atari byo cyane ko Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko nta gahunda ihari yo kwinjiza abakinnyi b’abanyamahanga muri iyi kipe. Bushimangira ko gahunda bufite ari ugukomeza guteza imbere impano z’abana b’abanyarwanda, kandi ko iyi gahunda irimo gutanga umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yongeye gusobanurira abibwira ko ikipe ya APR F.C izashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ko ibyo atari byo cyane ko Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gufata umurongo wo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda.

Yabwiye Urubuga rwa APR FC ati” Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b’abanyamahanga ibi sibyo rwose. Ubuyobozi bwa APR F.C, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane, gahunda yafashwe niyo guha amahirwe abana b’Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho.

“Nanone, byumvikane neza APR F.C iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere, yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b’Abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo gusa APR ibone aho ipimira ingufu z’abasore bayo.

Umuyobozi wa APR FC kandi yakomeje abwira abavuga ko APR izashyiramo abakinnyi b’Abanyamahanga, ko batavanga gahunda bihaye cyane ko bafite n’ishuri ry’umupira w’amaguru APR Football Academy.

Yagize ati” Nsubire kuri APR F.C n’umurongo yafashe, ntabwo twaba turi mu kuzamura impano z’abana b’ Abanyarwanda/development dufite Academy n’ibindi byiciro ngo niturangiza tuyivange nizindi gahunda.

“Twishimira ko Academy ya APR F.C imaze gusohora Abakinnyi basaga 100 kuburyo izo kipe zose zikinisha Abanyamahanga usanga n’ubundi zigiye zifite muri abo basore ba Academy yacu batari munsi ya 05. Kuri APR F.C rero iyo niyo ntsinzi ya mbere twishimira gukomeza gutanga umuganda wo kubaka ruhago Nyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange.

“Ikindi tutabura kugarukaho ni maguye/MAFIYA yagiye yumvikana ku bafite izindi nyungu mu kurwanya gahunda APR yafashe bagamije kuyigamburuza.

Ubuyobozi bwa APR F.C burongera kwibutsa ibigaragarira buri wese, niba ikipe yarakinnye imikino 50 ntawe urayikora mu ijisho ndetse igakomeza igatwara igikombe ayo makipe afite uruhuri rw’Abanyamahanga ni kuki twahindura politike twihaye?.

Nibutse ko dutwaye igikombe cya shampiyona imyaka 03 twikurikiranya ntawe ukoraho, ibigwi dukesha abo mwita Kanyarwanda mubannyega. Kuri twebwe nka APR biduha kumva ko politike yacu yatsinze. Ahubwo tukanibaza tuti ese abarwanya iyo gahunda suko bifuza ko tugarura Abanyamahanga ngo babone aho banyura ngo dutsindwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa