skol
Kigali

Nigeria: Basabye Leta guhagarika kurya inyama z’imbwa zabaye imari ikomeye mu gihugu

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2021

Abantu ibihumbi 9000 muri Nigeria basinye inyandiko isaba Leta guhagarika kurya imbwa kuko izi nyamaswa zikomeje kwicwa cyane kugira ngo ziribwe ndetse ngo ubucuruzi bw’inyama bumaze no kurenga imipaka.

Ubu busabe bwatangijwe n’urubuga Change.org bikozwe na Natasha Choolun ariko bwahise bwakirwa na benshi aho abasaga ibihumbi 9000 bamaze gusaba Leta ko kurya imbwa bihagarara cyane ko inyama zazo zikomeje kuba imari muri iki gihugu ndetse ngo hari n’abari kujya kuzicuruza mu mahanga by’umwihariko mu gihugu cya Niger.

Ubucuruzi bw’inyama z’imbwa bwitwa 404 bukomeje gukiza ababukora kuko abantu benshi bari kuzishaka cyane kugira ngo bazirye.

Abanya Nigeria benshi batunze imbwa n’ipusi zo kubarindira umutekano ariko benshi bafite ubwoba ko abantu baratangira kuziba bakazica bakajya kugurisha inyama zazo.

Mu masoko menshi acururizwamo imbwa muri Nigeria,usanga amakamyo yuzuye agiye kuzigurisha ayandi azijyanye mu mabagiro aho ngo zicwa nabi cyane.

Abanya Nigeria barasaba Leta ko yashyiraho amategeko arengera inyamaswa zirimo izi mbwa ziri kwicwa umusubirizo.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo

Hari igihe mu buzima bw’umuntu usanga adahirwa mu rukundo rwe. Iteka uko...
23 October 2021 0

Yavumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we nyuma y’imyaka 7...

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n’undi mugabo...
23 October 2021 0

Ba banya Mali babyaye abana 9 icyarimwe bashyize hanze amafoto yabo ku...

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu...
22 October 2021 0

Babaze ingona bayisangana ibice by’umubiri w’umurobyi yariye

Umubiri w’umurobyi washimuswe na ba rushimusi akajugunywa mu nyanja basanze...
22 October 2021 0

Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y’indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo...

Ku wa gatatu w’iki cyumweru,tariki ya 20 Ukwakira 2021,abahoze ari abakozi...
22 October 2021 0

Umuraperikazi akaba n’umunyamideli yashyize hanze ibyo yifuza ku musore...

Umunyamideli ukurura abagabo cyane ku mbuga nkoranyambaga wiyise "10/10"...
22 October 2021 0