skol
fortebet

Burundi: Umugabo yahisemo kwihindura umugore kubera impamvu ikomeye

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Samuel Minani yitandukanya rwose n’igitsina gabo akiyambarira inyambaro y’abagore,akanigana imyifatire yabo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo, w’imyaka irenga 40, agira ati: "Hari n’igihe mba ndi kugenda nkumva abambwiye ngo ’toka dayimoni!’

"Abarundi kweri ni ’hatari’. Ngo ’toka dayimoni’, ’icyo gi PD’,... Sinzi ibyo n’icyo bisobanura. Sinzi n’icyo bita umutwe. Gusa numva nyine ari ijambo ritampumuriza."

Uwo mugabo, ntashimishwa nuko abantu bamuhamagara ayo mazina ababyeyi bamuhaye. Yiyita Bebi (Baby). Kenshi iyo abantu batamuhamagaye batyo ntiyitaba.

Uyu mugabo utuye mu Kamesa, mu misozi ihanamiye umujyi wa Bujumbura,akunda kwiberaho mu buzima busa n’ubw’abagore.

Mu rugo iwe, yambara ijipo y’igitenge kandi y’ipasura, n’agashati kamwegereye abakobwa bakunda kwita aga "TOP".

Iyo yasohotse aba afite indorerwamo, igisokozo, tiro, rouge baiser, fond de teint, n’utundi dukoresho.

Ku ntoki no ku mano,afite inzara ndende, zisize irangi ritukura.

Byagorana rwose kumutandukanya n’abagore. Imyifatire, ingendo, ijwi,…icyakora ni umugabo ufite umugore n’abana bane.

Impamvu yahisemo kwihindura umugore

Samuel Minani aba mu misozi ihanamiye Umujyi wa Bujumbura. Ni tumwe mu turere kuva mu mvururu zo mu 1993 kugeza mu mwaka wa 2000 twabayemo intambara zikomeye.

Yemeza ko izo ntambara ziri mu byatumye amera uko ameze ubu. Avuga ko hashize igihe baba abasirikare cyangwa abitwaje intwaro bajya bafata abasore n’abagabo bakajya kubagirira nabi.

Mu kurokoka ngo yambaye imyenda y’abagore. Yagize ati: "Hashize igihe, urabizi ibintu by’intambara, baraza badusanga ahantu twari twahungiye. Numva ijwi rimbwira ko nakwiyoberanya.

"Numvise ko igihe cyanje cyo gupfa kigeze. Bisaba rero ko nihindura umu mama. Nahise mbikora kandi byarankijije. Baraje babona twese turi aba mama bahita basubira inyuma..."

Kuva icyo gihe ngo ntiyongeye kuvanamo iyo nyambaro.

Uyu mugabo asobanura ko iyo akeneye gukina akunda imikino y’abagore, kandi ko nta soni bimutera.

Ati: "Nkina imikino y’aba mama.Bya bintu bita ama Horo, ikibariko,… Numva kwibera muri izi ’styles’ ntacyo bintwaye."

Avuga ko kenshi we n’umugore we bambarana imyenda ndetse bakanasangira udusakoshi bitwaza iyo bagiye birori, n’ubwo buri wese afite ake.

Minani asanzwe akora umwuga wo gukora amaterefone, amaradiyo, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga (appareils électroniques).

Abaturanyi ba Minani, n’ubwo bemeza ko babanye neza,bavuga badashobora kumva ko uko yitwara.

Umugore we wa mbere baratandukanye. Bari bafitanye abana babiri. Ubu ari kumwe na Denise Irambona. N’uyu bafitaniye babiri.

Mu gihe abantu batangarira umugabo we, Irambona we ntacyo bimubwiye.

Agira ati: "Ngitangira kumubona abyambaye namubajije igituma abyambaye, ansubiza ko ari ko yumva ashaka kwambara.

"Namubajije uko bigenda kubera ari umugabo, ambwira ko ari yo ’style’ ye. Nahise mureka.

"Hari abangira inama ngo nsubire iwacu, nanjye nkavuga nti ’ntahe hejuru y’ibyo?’ Nti ’ikizima nuko akomeye, ari muzima, anyambika, agahaha.Kandi tubanye neza."



BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa