skol
fortebet

Tanzania: Umusaza w’ imyaka 75 arashaka umukunzi bazarwubakana

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzaniya umusaza Athuman Bakari Mchambu w’ imyaka 75 utuye mu Mujyi wa Dar es Salaam yasohoye itangazo rigaragaza indangagaciro z’umugore avuga ko yifuza kubana na we, ushobora gusimbura uwo babanaga witabye Imana.
Uyu musaza yafashe iki cyemezo nk’inzira ikwiye yabonamo umugore, ahitamo kwandika itangazo arishyira ku muhanda nyabagendwa mu gace atuyemo mu Mujyi wa Dar es Salaam, agamije kureba uwujuje ibyo yifuza.
Uyu musaza avuga ko umugore we witabye Imana atabona umuruta (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzaniya umusaza Athuman Bakari Mchambu w’ imyaka 75 utuye mu Mujyi wa Dar es Salaam yasohoye itangazo rigaragaza indangagaciro z’umugore avuga ko yifuza kubana na we, ushobora gusimbura uwo babanaga witabye Imana.

Uyu musaza yafashe iki cyemezo nk’inzira ikwiye yabonamo umugore, ahitamo kwandika itangazo arishyira ku muhanda nyabagendwa mu gace atuyemo mu Mujyi wa Dar es Salaam, agamije kureba uwujuje ibyo yifuza.

Uyu musaza avuga ko umugore we witabye Imana atabona umuruta ku Isi.

Yagize ati “Umugore wanjye nta we namunganya, yubahaga amahame y’idini, yari azi icyo kubaka bivuga kandi akanyubaha nk’umugabo we, akamenya no kwita ku bana n’abuzukuru akaba inararibonye mu bijyanye n’ubuhinzi.”

Itangazo Athuman Bakari Mchambu yanditse ashaka umukunzi

Athuman Bakari wasigiwe abana 11 yabyaranye n’umugore we wa mbere yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko ashaka umugore ufite imico nk’iy’uwa mbere. Uzasanga yujuje ibisabwa, akazamwegera bakavugana cyangwa akamuhamagara kuri telefoni.

Nk’uko bigaragara kuri iryo tangazo, umugore yifuza agomba kuba yubahiriza amahame y’idini ya Islam, azi kwihangana mu rugo, akunda umugabo we, abana n’abuzukuru be, kandi akagira n’isuku.

Kuva yamanika iki iri tangazo ngo hari abagore bane bamaze kumwegera, ariko yasanze nta n’umwe wujuje ibisabwa, ahubwo ngo asanga bujuje bimwe mu byo yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa