skol
fortebet

U Rwanda na RDC bahuriye mu biganiro i Luanda

Yanditswe: Friday 22, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Kane,tariki 21 Werurwe 2024,abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bahuriye i Luanda muri Angola nk’umuhuza, aho baganiriye ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola,niyo yatangaje ko ibi biganiro byabaye mu butumwa banyujije kuri X kuri uyu wa Gatanu.

Yagize iti:“Intumwa zo ku rwego rwo hejuru ziturutse muri Repubulika y’u Rwanda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zahuye ejo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 i Luanda, mu rwego rw’ubuhuza rwa Repubulika ya Angola, hagamijwe gusesengura ikibazo cy’umutekano n’amahoro mu burarazuba bwa DRC.”

Intumwa z’u Rwanda zitabiriye ibi biganiro, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruka, mu gihe ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Umwuka mubi wadutse hagati y’ibihugu byombi aho kimwe gishinja ikindi gushyigikira inyeshyamba zihungabanya umutekano w’ikindi.

U Rwanda rushinja RDC gukorana na FDLR,inyeshyamba ziri ku butaka bwayo zakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RDC yo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyihungabanyiriza umutekano gusa u Rwanda rurabihakana.

Muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kane,RDC yavuze ko itazigera na rimwe igirana ibiganiro na M23 nkuko yagiye ibisabwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa