skol
fortebet

Umuganga w’amenyo yakatiwe igifungo cy’imyaka 180 kubera gufata ku ngufu abarwayi

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuganga w’amenyo muri Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 180 azira gufata ku ngufu, gukorera ibya mfura mbi no guhohotera bishingiye ku gitsina abahoze ari abakozi be umunani n’abarwayi batatu bamuganye.

Sponsored Ad

Joseph Clarence Cox w’imyaka 44 yatawe muri yombi muri Mata 2021 nyuma y’iperereza ryakozwe n’ishami rya polisi rya Gadsden, ryagaragaje ibimenyetso bitangaje byerekanako imibonano mpuzabitsina idakwiye Cox yakoresheje abakozi be.

Mu gihe cy’iburanisha, abantu umunani bahoze ari abakozi n’abarwayi batatu batanze ubuhamya ku buryo bwinshi bakorewemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo gufatwa ku ngufu no guhohoterwa bishingiye ku gitsina.

Nk’uko ABC ibitangaza, nyuma y’urubanza rwamaze icyumweru, inteko y’abacamanza yasanze ahamwa n’ibyaha bibiri byo gusambanya ku gahato,n’ibindi birego bihuye no guhohotera bishingiye ku gitsina abantu muri Mutarama.

Umucamanza George Day yavuze ko Cox yafataga aho akorera nk’ikibuga cye bwite ’kandi agaragaza ko atubahaga na gato umugore uwo ari we wese wazaga mu biro bye.

Umucamanza yakatiye Cox igifungo cy’imyaka 25 kuri buri cyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya n’imyaka 10 kuri buri cyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina.Y

Cox watangije ivuriro ry’amenyo rya Gadsden mu 2017 yatawe muri yombi nyuma y’uko abapolisi bakiriye ibirego byinshi by’abakozi be hagati ya Kamena 2020 na Mata 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa