skol
fortebet

Umugore yishimye cyane ubwo Polisi yicaga abagizi ba nabi bafashe ku ngufu umukobwa we

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyina w’umukobwa ukiri muto wasambanyijwe ku gahato n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda yishimye cyane nyuma y’uko icyenda muri abo bagabo barashwe n’abapolisi bo muri Afurika yepfo.

Sponsored Ad

Ubuzima bw’uyu mubyeyi w’abana babiri bwabaye bubi ubwo agatsiko kari kamaze umwaka gakora ibikorwa by’iterabwoba kinjiye mu rugo rwe kakibasira umukobwa we.

Ako gatsiko k’abitwaje imbunda bari bambaye mask kinjiye mu rugo kanyuze mu muryango w’igikoni ku ya 28 Werurwe bakubita uyu mugore w’imyaka 52 n’abakobwa be bombi bafite imyaka 16 na 24.

Aba bagabo bahindukiriye umukobwa w’imfura w’uyu mugore bahita batangira kumwambura imyenda hanyuma bamufata ku ngufu mu gihe nyina na murumuna we bari mu bubabare bw’inkoni babakubise

Hashyize icyumweru, icyenda mu bari bagize ako gatsiko biciwe aho babaga, bahinduye ibagiro nk’uko abaturage babivuga.Aba bishwe nyuma yo kurwana n’abapolisi.

Babiri muri ako gatsiko bivugwa ko bahunze kandi barimo guhigwa cyane.

Nyuma yo kubica, nyina w’uyu mukobwa wafashwe ku ngufu yashimye igikorwa cy’abapolisi, agira ati: ’Ubu umukobwa wanjye arabona amahoro kubera ibi’.

Uyu mubyeyi w’imyaka 52 yongeyeho ati: ’Amaherezo nzashobora gusinzira,kandi nzi ko umukobwa wanjye azagira amahoro mu mutima we kuko azi ko atazongera kubona abo bahungu.

Biragoye cyane kubana no kubona buri munsi uko umukobwa wawe yafashwe ku ngufu ari imbere yawe".

Aka gatsiko k’abagizi ba nabi kari kagizwe n’abasore 11 bari hagati y’imyaka 18 na 22 kari kamaze umwaka urenga mu bugizi bwa nabi mu nkengero z’Umujyi wa Durban kandi bishe nibura abantu batanu.

Bakoreshaga intwaro, pistolet n’imipanga kugira ngo batere ubwoba abaturage kandi birukaye imiryango itatu mu ngo zabo i Mariannhill bazihindura ibiro byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa