skol
fortebet

Umunya Kenya yashyingiranwe n’umukecuru umurusha imyaka 35 yakoye idolari rimwe

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Kenya witwa Bernard Musyoki yahuriye n’Umunyamerikakazi witwa Deborah Jan Spicer w’imyaka 70, kuri Facebook mu 2017, barakundana birangira barushinze aho yamukoye idolari rimwe.

Sponsored Ad

Bwana Bernard Musyoki,ukomoka ahitwa Kitui muri Kenya yavuze ko yishimira kuba yarashakanye n’uyu mugore umurusha imyaka 35 ndetse yemeza ko urukundo rwabo ari ukuri.

Musyoki vuga ko bombi bahuriye kuri Facebook amusaba ubucuti ahita abumuha hanyuma nyuma y’icyumweru ngo asaba uyu mugore ko yazamubera umugore arabyemera.

Muri 2018, uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko yagombaga kujya muri Amerika guhura n’umwamikazi we, ariko yimwa visa gusa ngo ntiyigeze afika intege.

Muri Werurwe 2020,nabwo uyu yongeye gusaba viza, akora ikizamini cyo kubazwa nabwo yimwa visa.

Nyuma y’igihe ku ya 29 Ukuboza 2020, uyu mugore yahisemo kuza muri Kenya kugira ngo abonane n’igikomangoma cye,birangira barushinze nyuma y’ukwezi.

Nyuma yo kwereka Deborah ababyeyi be,ngo bagize ibitekerezo bitandukanye, maze nyina amubaza niba azabyara.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yavuze ko yanenzwe kuba yarashakanye n’umugore umuruta, benshi bakavuga ko yabikoze ashaka green card imufasha kwigira muri Amerika gusa we arabihakana.

Musyoki yatangaje ko ababyeyi ba Deborah bapfuye, byatumye yishyura inkwano abana be.

Musyoki yavuze bavuze ko bamuciye inkwano y’idolari rimwe gusa bamusaba kurijyana mu rusengero nk’ituro.

Ku ya 2 Gashyantare 2021,nibwo aba bombi bashyingiranywe muri Sheria House, kandi ubukwe bwabo bwatashywe n’abarimo abanyamahanga.

Uyu yavuze ko yamwambitse impeta y’amashilingi ya kenya 50 ndetse ngo uyu mugore we ntiyamunenze.

Uyu mugabo wo muri Kenya yatangaje ko abana ba Deborah nabo bamuruta kandi babanye neza.

Yavuze ko igihe nyina yababwiraga ko yongeye kubona urukundo, bamwemeye kandi bashyigikira umubano wabo.

Ati: "Twabaye inshuti magara kandi bakunda kumpamagara buri gihe".

Ababyeyi ba Musyoki ngo bise uyu mukazana wabo Mwende bisobanura ’umukundwa’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa