skol
fortebet

Umupasiteri wo muri ADEPR yasabye abanyarwanda kwandika impapuro zisaba umunyamakuru Rutamu kwisubiraho

Yanditswe: Monday 02, Jul 2018

Sponsored Ad

Pasiteri Pascal Habimana wo mu itorero rya ADEPR yasabye abanyarwanda b’iri torero kwandikira amabaruwa umunyamakuru Rutamu Elia bamusaba kwisubiraho akaguma mu itangazamakuru rya siporo.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri yatangarije ikinyamakuru Ibyishimo.Com dukesha iyi nkuru ko abakunzi ba ruhago bakwiye gufatanya nawe bakandika impapuro binginga Rutamu akareka gusezera ku kazi ko kogeza umupira kuko yari afitiye akamaro benshi.

Rutamu yatangiye gukumburwa ataragenda

Yagize ati “Kubera igitutu kirimo kotswa Rutamu ngo ashyire mu bikorwa ibyo yavuze ko Argentine nidatwara igikombe cya Mondial 2018 azasezera mu itangazamakuru, ndahamagarira abadashaka ko siporo yacu isubira inyuma, guhaguruka tukandika amabaruwa yo gusaba ko Rutamu atasezera.Siwe uzaba ubaye uwa mbere wisubiyeho ku neza y’abaturage. Guhindura icyi cyemezo cyo gusezera bizagaragaza ko ahaye agaciro abakunzi ba Siporo bakimukenye.”

Rutamu Elie Joe aherutse gutangaza ko azasezera ku mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka isaga 10, kubera indahiro yarahiye igikombe cy’isi kitaratangira ko Argentina ya Messi nidatwara igikombe cy’isi azahita yegura ndetse bikarangira isezerewe muri 1/16 cy’irangiza n’Ubufaransa.

Yagize ati “Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba ku wa 15 Nyakanga 2018,bakimara gutanga igikombe nzahita mva mu mwuga w’itangazamakuru njye guhinga,njye gukora ibindi.Igikombe cy’isi kirarangira ndangije amasezerano y’abantu turi kwamamariza mpite mva mu mwuga w’itangazamakuru byemewe n’amategeko.”

Rutamu Elie Joe ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe mu byo kogeza umupira kuko yakoreye amaradiyo akomeye arimo Radio Rwanda,Flash FM,Isango Star,Radio 1 na RC Nyagatare yatangiriyeho uyu mwuga.

Ibitekerezo

  • turacyamucyene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa