skol
fortebet

Imfura ya Apotre Masasu ’Deborah’ yasezeranye na Thacien kubana nk’umugore n’umugabo mu muhango yanatunguwemo akifurizwa isabukuru y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Imfura ya Apôtre Masasu Ndagijimana uyobora Evangelical Restoration Church ku Isi, Deborah Masasu, yasezeranye kubana akaramata imbere y’Imana na Musafiri Thacien, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Imiryango yabo bombi yari yabukereye itewe ishema n’uyu mukobwa n’umusore barushinze.

Yaba uwari uyoboye ibi birori mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church ruherereye i Masoro, uwigishije ijambo ry’Imana n’abantu hagati yabo mu rusengero bahurizaga ku ‘kuba aba bombi bataranyuze mu idirishya ahubwo banyuze mu irembo bagaherekezwa n’imiryango yabo’ ku mugaragaro.

Deborah Masasu n’umukunzi we basezeranyijwe na se w’uyu mukobwa Apôtre Masasu Ndagijimana anabarambikaho ibiganza ngo mu rugo rwabo bazahorane amahoro, ituze n’amata ku ruhimbi.

Umuhango wo kubasezeranya uhumuje, uyu mukobwa yatunguwe ahita yifurizwa isabukuru nziza y’amavuko cyane ko yahuriranye n’ubukwe bwe, we n’umugabo we bishimana mu mbyino.

Abitabiriye bahise bahabwa umutsima n’ibyo kunywa bidasembuye ubundi bahabwa indi gahunda yo gukomereza mu birori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe b’uyu mukobwa.

Nyuma abitabiriye bahise bajya kwiyakirira mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ubukwe bwa Deborah Masasu bwitabiriwe kandi n’abiganjemo abo bakorana umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya se Evangelical Restoration.

Mu bazwi babutashye harimo abahanzi Gabby Kamanzi na Patient Bizimana; uyu byanigeze guhwihwiswa ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo.

Musafiri wasezeranye n’uyu mukobwa asanzwe akora akazi k’Ubuvuzi bw’amenyo.

Deborah Masasu yakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 25 Kanama 2019, urungano rwamukoreye ibirori byo kumusezeraho bizwi nka “Bridal Shower” byanitabiriwe na nyina, Pasiteri Lydia Masasu.

Urukundo rwe na Musafiri rwagizwe ubwiru, ntirwakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kugeza ubwo muri Kamena Musafiri Thacien yateraga ivi akambika impeta Deborah Masasu amusaba ko bazabana akaramata undi na we akabimwemerera atazuyaje. Hari nyuma y’aho uyu mugabo yerekanwa mu itorero tariki ya 19 Gicurasi 2019.

Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamenyekanye cyane nk’uwatangije itsinda riramya rikanahimbaza Imana mu mbyino rya Shining Stars.

REBA AMAFOTO:
















Inkuru n’amafoto@IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa