skol
fortebet

Abagande bakomoka mu Rwanda biyambuye izina ‘Banyarwanda’

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Inama y’Abagande bakomoka mu Rwanda yitwaga ‘Banyarwanda’, kuri uyu wa 15 Werurwe 2021 yahinduriwe izina yitwa ‘Abavandimwe’, bitewe n’ivangura abayigize bavuga ko bakomeje gukorerwa.

Sponsored Ad

Nk’uko Chimp Reports ibivuga, iki cyemezo cyafatiwe muri Serena Hotel iherereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala uyu munsi, ari nabwo iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa.

Abagize iyi nama bemeje ko izina rya ’Banyarwanda’ risimbuzwa ‘Abavandimwe’, ijambo risanzwe ari iryo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, inama yabo ihinduka ‘Abavandimwe’ nk’uko byumvikana.

Iyi nama yavuze ko bitewe n’izina ‘Banyarwanda’, Abagande bakomoka mu Rwanda; bamaze ibinyacumi by’imyaka bafatwa nk’abanyamahanga.

Frank Gashumba uri mu bagize iyi nama, yagize ati: “Kubera ko izina ry’umuryango (ubwoko) wacu rifitanye isano n’igihugu duturanye, akenshi dushyirwa mu cyiciro, tudafatwa nk’abanyamahanga. Ariko hari ababyitwaza batuvangura. Iki gihe cyose byatumye aba Bagande bafite izina rya ‘Banyarwanda’ bavangurwa, bagafatwa nk’abatari Abagande.”

Gashumba yavuze ko izina ‘Banyarwanda’ ryagize ingaruka ku Bagande bamwe bakomoka mu Rwanda, kuko ngo hari “abimwa ibyangombwa by’ingenzi birimo: amakarita ndangamuntu, pasiporo, abatemererwa gufunguza konti (compte) za banki no kwaka inguzanyo, abimwa uburenganzira bwo gufunguza umurongo wa telefone, ubwo kwinjira mu gisirikare cy’igihugu n’igipolisi.”

N’ubwo bavangurwa nk’uko iyi mama ibivuga, hafi ya bose usanga baravukiye muri Uganda, ku buryo hari n’abakomoka ku Banyarwanda bageze muri iki gihugu mu mwaka w’1900, ubu bakaba barabaye ubwoko cyangwa se umuryango wa ‘Banyarwanda’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa