Abageni bahamije isezerano ry’abo imbere ya Padiri n’abari bateraniye muri Stade y’abafana ibihumbi 10-AMAFOTO
Yanditswe: Sunday 30, Jul 2017
Mu gihugu cya Brazil, Umugabo witwa Rodrigo n’umugore we Glauce bakoze ubukwe bw’agatangaza bashyingiranwa imbere y’Imana muri Stade ya Arena das Dunas, iyi ikaba ariyo stade Luis Suarez yarumiyemo Giorgio Chiellini mu mwaka wa 2014 mu gikombe cy’Isi.
Ubu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri stade yo muri Brezil ya Arena das Dunas aho imihango yamaze iminota itanu. Iyi mihango yabaye hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri cy’umukino mu kiruhuko cy’umupira ubwo amakipe yose yari asubye mu rwambariro. (...)
Mu gihugu cya Brazil, Umugabo witwa Rodrigo n’umugore we Glauce bakoze ubukwe bw’agatangaza bashyingiranwa imbere y’Imana muri Stade ya Arena das Dunas, iyi ikaba ariyo stade Luis Suarez yarumiyemo Giorgio Chiellini mu mwaka wa 2014 mu gikombe cy’Isi.
Ubu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri stade yo muri Brezil ya Arena das Dunas aho imihango yamaze iminota itanu. Iyi mihango yabaye hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri cy’umukino mu kiruhuko cy’umupira ubwo amakipe yose yari asubye mu rwambariro. Imbere y’amafana ibihumbi 10, Rodrigo na Glauce bageze ku ntego yabo bambikana impeta y’urudashira.
Rodrigo na Glauce basezeraniye imbere y’Imana muri stade
Aba bageni bari barasabye Leta ko yabemerera bakazashyingiranirwa mu kibuga kuko bombi bari abakunzi bakomeye b’umupira w’amaguru wo muri Amerika.
Nyuma yo kubisaba Leta yarabibemereye ariko ibasaba kutazambara imyenda yirabura kuko isobanura guhangana.
Aha umugeni Glauce arasobanura uko igitekerezo cyo gushyingiranirwa mu stade cyaturutse.
Ubukwe bwa Rodrigo na Glauce bwamaze iminota 5
Yagize ati” Nyuma yo gushyingiranwa imbere y’amategeko, …. Nibwo yagize (Rodrigo) iki gitekerezo cyari kimeze nk’inzozi ze, Narabyemeye.”
Muri 2014 iyi stade yabereyemo ubukwe niyo Luis Suarez yarumiyemo Chiellini
Glauce yakomeje vuga ko n’ubwo yari yabyemeye atari yizeye ko bizashoboka ko ubukwe babukorera muri Arena das Dunas.
Aya ni amafoto yaranze ubukwe bwa Rodrigo na Glauce
Ibitekerezo
,YEWE NI AGATANGAZA KOKO MURI STA,,,,WERI!GUSA UBWO BASHATSE KO BIBA IBIDASANZWE,BARAMENYE NTIBAZATATIRE ICYO GIHANGO NGO BAZATANDUKANE.