skol
fortebet

Abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS 8 bataramiye abafana babo batuye i Kabuga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS 8 bakoze igitaramo cyo kumenyekanisha uburyo bushya bwo kubatora mu marushanwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 Kanama 2018 ,abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS 8 basusurukije abafana babo batuye i Kabuga mu karere ka Kicukiro, akagari ka Gako mu mudugudu wa Butandamundu ahazwi nko ku gasoko mu gitaramo cyo kubigisha uburyo bushya bwashizweho bwo gutora abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS 8.

Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 2:45 z’igicamunsi aho abahanzi babimburiwe n’umuraperikazi Young Grace,Bruce Melody ,Jay c,Khalifan,Just Family,Christopher, Queen Cha, Austin, Active ,aho buri muhanzi wese yaririmbaga indirimbo imwe ashimisha abafana be ndetse abashishikriza kumutora.

Iki gitaramo kitabiriwe n’ingeri z’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko batuye muri kano Karere ka Kicukiro aho wabonaga ko bishimiye aba bahanzi ndetse bakabigaragaza bamanika ibiganza ndetse banabyina zimwe mu ndirimbo zabo babacurangiraga .

Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye n’umwe mubayobozi ba bategura irushanwa rya PGGSS twamubajije impamvu bahisemo gukora bino bitaramo ( Mini Roadshow) yadusubijeko impamvu nyamukuru aruko bashaka kumenyesha abantu uburyo bushya bwashyizweho bwo gutora abahanzi bari muri PGGSS 8.

Yagize ati” Impamvu turi gukora bino bitaramo bya ‘Mini Roadshow’ turashaka kwigisha abanyarwanda uburyo bushya bwashyizweho bwo gutora abahanzi butari bumenyerewe”.

Yakomeje asoza avugako bazakomeza mu tundi turere dutandukanye tugize u Rwanda mu rwegp rwo kwigisha ndetse no gusobanurira abantu uburyo bushya bwo gutora.

Taliki ya 16 Kamena 2018 , abahanzi bahatanira igikombe cya PGGSS 8 bazataramira abafana babo batuye mu ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye.
REBA AMAFOTO:















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa