skol
fortebet

Abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi bikuye mu irushanwa

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa 16 muri 18 bahataniraga iamba rya Nyampinga w’ I Burundi bamaze kwivana mu irushanwa kubera impamv zitandukanye zirimo kuba kuba abategura iki gikorwa baragiye batanga amasezerano y’ibinyoma.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki 6 Nyakanga 2018. Abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2018 bikuye mu irushanwa mu gihe haburaga ibyumweru bitatu gusa ngo igikorwa nyir’izina gitangire. Abakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2018 beguye babinyujije ku rwandiko bandikiye umuyobozi wa Burundi Events bafite mu nshingano gutegura iri rushanwa .

Abakobwa 16 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi banditse baruwa igaragaraho amazina n’imikono by’abakobwa 16 muri 18 bari bahatanye, aho bavuze ko bikuye mu irushanwa biturutse ku bibazo bitandukanye birimo kuba abategura iki gikorwa baragiye batanga amasezerano y’ibinyoma. Aba bakobwa kandi beguye mu gihe na bamwe mu bari mu kanama gategura iri rushanwa bashwanye .

Bamwe mu bahagaritse akazi harimo André Hakizimana Astona (Umuyobozi wa Komisiyo), Hervé (Gafotozi) Jean Michel (Umunyamideli), Lynka (wari ushinzwe gutegura abakobwa bagasa neza, maquillage), Raïssa (itumanaho), Noëlla ( wari ushinzwe imari n’ ubutegetsi), Ghislain na Iman (abatoza).

Aba basezerewe n’abeguye byose biravugwa ko byatewe n’umwuka mubi watewe n’uko nta mafaranga babonaga kandi bazi neza ko iri rushanwa ryamaze kubona abaterankunga barimo sosiyete y’itumanaho ya Smart mu Burundi. Biteganyijwe ko tariki 21 uku kwezi kwa Nyakanga aribwo umukobwa uhiga abandi mu buranga n’ umuco azatoranywa mu bakobwa 18 bahatana akambikwa ikamba rya nyampinga w’ u Burundi 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa