skol
fortebet

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda barijijwe n’ibyo baboneye mu Rwibutso rwa Gisozi[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatandatu, abakobwa 20 bari mu mwiherero utegura umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Byari mu rwego rwo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko abenshi muri aba bakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguwe ku Gisozi.

Aba bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bazengurutse ingoro y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho, uko yashegeshe u Rwanda ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu rwego rwo kongera kwiyubaka no gukumira ko Jenoside yakongera kuba ukundi.

Basoje urugendo rwabo ku Gisozi bashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo inzirakarengane z’Abatutsi, banasiga ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi basura urwibutso.

Nyuma yo Kuva ku Gisozi, aba bakobwa bakomereje urugendo rwabo ku ngoro ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo bige byimbitse uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.












Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa