skol
fortebet

Abakobwa barwanye buri wese yifuza kwigarurira umutima wa se wa Diamond

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

skol

Ashura na Zubeda barwaniye mu kabari ubusanzwe Papa wa Diamond anyweramo bapfa ko bose bakunda umubyeyi wa Diamond.

Sponsored Ad

Naseeb Juma se wa Diamond Platnmuz na mama we Sandra bamaze gutandukana ndetse mama wa Diamond ahita shaka undi umugabo ukiri muto ikintu yanenzweho na benshi nyanara we mu rwego rwo gukomeza umurego yisiga n’amavuta itototo riragwa yongera gusubira mu bwana.

Nyuma yo gusigara wenyine, Se wa Diamond nawe yaba agiye kubona uba amwitaho nyuma y’amatage yanyuzemo. Mu rwego rwo kuziba cyo cyuho abakobwa babiri b’ibizungerezi aribo Ashura na Zubeda bafatanye mu mashati buri wese ashaka kwigarurira se w’umuhanzi Diamond.

Hari nyuma y’aho aba bagore bombi bari bamaze kuzengerezwa n’isindwe maze batangira kwigamba ko byanze bikunze bagomba kwegukana uyu mugabo. Ibi byabereye mu kabari kazwi ku izina rya la Suma gaherereye mu gace ka Magomeni mu mujyi wa Dar es Salam aho bivugwa ko ariho Se wa Diamond akunda kujya kunywera inzoga.

Se wa Diamond yatangaje ko muri bariya bagore bagore nta numwe bari basanzwe bafitanye gahunda, kuko asanzwe afite umugore.

Uyu mgabo kandi yanatunguwe no kuba ibyari byabaye byari byamaze kugera mu itangzamakuru. Mu gihe we yari azi ko ari ibintu byoroshye.

Yabuze muri aya magambo ati” Ni ukuri ariko ndagusabye uguhishe, bariya bombi nta mishyikirano ngira nabo ngira ngo urabizi ko mfite umugore.”

Diamond na Se bakunze kutumvikana aho itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzaniya ryakunze kuvuga ko Diamond abogamira kuri mama we naho we ntagire icyo amufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa