skol
fortebet

Abakobwa bo mu Burusiya basabwe kutazaryamana n’abanyamahanga bitabiriye igikombe cy’Isi

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umudepite uyobora Komisoyo ishinzwe umuryango, abagore n’abana mu nteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya yasabye abakobwa n’abagore bo muri iki gihugu kutazaryamana n’abanyamahanga bitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi.

Sponsored Ad

Uyu mudepite witwa Tamara Pletnyova uri mu bakomeye mu Nteko Ishinga amategeko y’iki gihugu cyakiriye imikino y’igikombe cy’Isi, yatangarije Radio Govorit Moskva ko hakwiye kubaho ubushishozi hirindwa ivuka ry’imiryango itunguranye.

Yagize ati “Hari abakobwa bazahura n’abagabo ndetse bamwe bazabyara. Byashoboka ko hari abazashyingirwa cyangwa ntibibe ariko abana bazahangayika nkuko byagenze (nyuma y’imikino ya Olempike yabereye i Mosco mu 1980.)”

Uyu mudepite ntabwo yigeze azaragaza agakingirizo nk’uburyo bwa kabiri bushobora gukoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe cyangwa agakoko gatera dore ko Uburusiya buri mu bihugu bigaragaramo umubare munini w’abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida ku Mugabane w’u Burayi.


Depite Tamara Pletnyova wasabye abakobwa b’aba Rusiya kutazaryamana n’abanyamahanga.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kamena 2018 nibwo iyi mikino y’igikombe cy’Isi yatangijwe ku mugaragaro. Abanyamahanga barenga miliyoni ebyiri baturutse mu mpande zose z’Isi nibo baguze amatike yo kuzareba iyi mikino.

Ibitekerezo

  • Ntabwo imana yaduhaye sex ngo tujye tuyiha abahisi n’abagenzi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa