skol
fortebet

Abana Diamond yabyaranye na Zari basutse amarira ubwo bamubonaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Tiffah na Nillan abana b’umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye n’umuherwekazi Zari Hassan basutse amarira ubwo uyu muhanzi yabasuraga iwabo muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kirekire batamubona.

Sponsored Ad


Ni nyuma y’aho umukobwa w’imfura ye, Tiffah agiriye isabukuru y’amavuko tariki 06 Kanama 2018 nyamara uyu muhanzi ntajyeyo, ahubwo akigira mu birori by’isabukuru y’umwana yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Kuri iyi nshuro Diamond yerekeje muri Afurika y’Epfo mu mpera z’icyumweru gishize maze agirana ibihe byiza n’urubyaro rwe mu gihe Zari we amaze iminsi yibereye muri Uganda aho yarari mu bukwe bw’umuvandimwe we.

Ghafla dukesha iyi nkuru ikaba yanditse ko ubwo Diamond yashakaga gutaha bariya bana be bahise bagira agahinda kenshi ko kuba papa wabo agiye kubasiga kubera ko bari bamaze igihe batamubona ndetse batangira no kurira cyane.

Uyu muhanzi akaba nawe yaragize amarangamutima akomeye ariko ahitamo kubasiga kuko hari byinshi yagombaga kujya gukora muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa