skol
fortebet

Abantu bakomeje gutangarira ubugome bw’umwarimu wangije umunyeshuri we(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Police ya Nigeria yataye muri yombi umwarimu bivugwa ko abarizwa mu idini ya Islam, nyuma yo kwangiza umwe mu banyeshuri bo ku kigo cyo mu gace Nabahani Sheka, muri leta ya Kano.
Nk’uko amakuru yakomeje abigarukaho cyane muri Nigeria, Mallam Mas’udu Yakubu , umwarimu wo mu gace ka Nabahani Sheka, muri leta ya Kano, ari mu maboko ya polisi, akurikiranyweho guhohotera umwana w’umunyeshuri yari asanzwe yigisha.
Ababashije kubona uyu mwana bose, bifashe impungenge, babonye ubugome yakorewe n’uyu (...)

Sponsored Ad

Police ya Nigeria yataye muri yombi umwarimu bivugwa ko abarizwa mu idini ya Islam, nyuma yo kwangiza umwe mu banyeshuri bo ku kigo cyo mu gace Nabahani Sheka, muri leta ya Kano.

Nk’uko amakuru yakomeje abigarukaho cyane muri Nigeria, Mallam Mas’udu Yakubu , umwarimu wo mu gace ka Nabahani Sheka, muri leta ya Kano, ari mu maboko ya polisi, akurikiranyweho guhohotera umwana w’umunyeshuri yari asanzwe yigisha.

Ababashije kubona uyu mwana bose, bifashe impungenge, babonye ubugome yakorewe n’uyu mwarimu we ufite inshingano zo kurera, aho kubikora akangiza ubuzima bw’abo yakagombye kubungabungira ubuzima.

Umuvugizi wa polisi, Nabahani Usman, yemeje ko uyu mwarimu kuri ubu ari mu maboko ya polisi, kandi nayo ikaba yatangiye gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bugome bw’uyu mwarimu ngo hamenyekane icyamuteye kwangiza uyu mwana bene ako kageni, aho bigaragara ko yamukubise nk’uwicaga inzoka, bigaragara ko hari ikindi kintu bapfaga [nta wahana muri ubu buryo].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa