skol
fortebet

Abantu benshi barimo Clarisse Karasira banenze bikomeye igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoreye abageni

Yanditswe: Tuesday 06, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Mbere abantu 57 barimo n’abageni bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda #COVID-19, aho bakoreye ubukwe mu rugo rwa nyiri hotel Rainbow isanzwe ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza maze bajyanwa muri Sitade,igikorwa cyanenzwe n’abanyarwanda batari bake barimo n’umuhanzikazi Clarisse Karasira.

Sponsored Ad

Byabereye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Bisengimana Justin nyiri hotel, yahisemo kubajyana mu rugo gukora imihango y’ubukwe kuko hoteli yafunzwe.

Aba bafashwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu abandi 43 bafatiwe muri Cenetra Hotel iherereye mu Murenge wa Rusororo, na bo bakoze ubukwe butubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose bafashwe baracibwa amande, bipimishe COVID-19 biyishyuriye bamenye uko bahagaze. Amahoteli ndetse na resitora bafatiwemo zirafungwa ukwezi kandi buri yose yishyure amande y’ibihumbi ijana na mirongo itanu by’Amafaranga y’u Rwanda (150,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazatezuka gufata no guhana abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kugeza igihe iki cyorezo kizatsindwa burundu.

Umuhanzikazi nyarwanda Clarisse Karasira yanenze iki gikorwa cyakorewe aba bageni abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Instagram,kuri Twitter yagize ati "Mbabajwe cyane niki gikorwa.Umuyobozi wacu w’icyerekezo@PaulKagame yatwigishije icyubahiro cya kimuntu n’impuhwe.....Ariko, iki gikorwa kirabura ubumuntu. Ni ububabare budashira kubashakanye n’urubyaro rwabo@Randapolice".

Clarisse Karasira yakomeje avuga ati "Tekereza uburyo iyi couple izigisha abana babo b’ejo hazaza gukunda igihugu cyabo n’iyi shusho yo ku munsi w’ubukwe bwabo?...."

Naho kuri ku rubuga rwa Instagram yanditse amagambo agira ati "Nkunda u Rwanda rwacu ariko sinshobora gushyigikira ibintu nk’ibi. Ntibikabe ndatakambye!😭Umuco nyarwanda!?😭 Intego ni ukubaka u Rwanda.

#EveryOneDeservesRESPECT 🙏
#HumanityOverPolitics #WeAreHumans

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa facebook.

Karasira yagize ati “Intego ni ukubaka u Rwanda. Nkunda u Rwanda rwacu ariko ibi SIMBISHYIGIKIYE! Ngenda henshi mbona mu masoko , mu ma gare ,mu nzira…. abantu BACUCITSE ndetse rimwe na rimwe na police yacu ibahagaze impande (Ariko abageni batarenze…). Hari insengero zujuje ibisabwa zijya zacyira abantu nk’100…Ariko UBUKWE,ABAGENI sinzi impamvu! (Ibaze abantu 20 ni bo bemewe mu bukwe na bo mu rusengero gusa, na bwo bwacya urwo rusengero rugasengerwamo abantu 100+..) …

Mu ma hoteli na Restaurant haba harimo abantu BENSHI, ikibazo se ni uko bariya ari ABAGENI? None abageni ni ukubicira umunsi w’amateka mu buzima bwabo, imbere y’itangazamakuru!.. Sinshyigikiye ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iyo kovidi ariko ntekereza ko gukorera nk’ibi abageni ari ukurengera, ahubwo hagashatswe ubundi buryo bahanwa butari ubu kweri! Tekereza uru rwibutso aba bazahorana iteka no mu bazabakomokaho!

Turabakunda @RwandaPolice twubaha akazi mudahwema kudukorera, ariko aka katubabaje. Murakoze.”

Uwitwa Merard Mp we asubiza Clarisse Karasira yagize ati "Umuntu uwo ari wese aramutse yaragizweho ingaruka na COVID-19 zirimo kuyirwaza no gupfusha ndahamya neza ko atakwandika ibintu nk’ibi ashinja Polisi kubura ubumuntu mu gushyira mu bikorwa iyubahizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki kiburagasani".

Marc Muvunyi Iyakaremye nawe utishimiye ibyakorewe aba bageni yagize ati"Nta bihe bitagira ABUBU muriyi minsi rero abubu batuzaniye imvugo igira iti" TUJYE DUSHYIRAMO IMIYAGA" nubwo amakosa yaba yabaye kukintu nka kiriya wahuhamo cyereka nsanze Woman with veil n’umugabo we barwaye cya cyago covid19 nibwo biriya byagakozwe naho ubundi ntabwo".

Mugisha Eric we ati "Police iba iri gutwika ariko ntago itekereza kuburemere n’igisebo iba iteye abanyarwanda bagakwiye kugiramo impuhwe nke rwose
@Rwandapolice"

Habaguhirwa Eddy we yasabye Police y’u Rwanda kureba uburyo bahagarika kuzajya bafotora abo bajyanye muri Sitade.Kugeza aka kanya Police y’u Rwanda ntacyo iravuga kuri uku kunengwa n’abanyarwanda batari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga.


Mu Rwanda abantu barenga 22,000 bamaze gutangazwa ko banduye Covid-19 mu gihe abo yahitanye kugeza ubu ari 311.

Ibitekerezo

  • Ibikorwa polisi irigukora yishingikirije corona nibya kinyamaswa kinyeshyamba, beretse abaturage abaribo nubugome bwabo nta kinyamwugu nitekinike yishyaka riei kubutehetsi, umutekano ucunzwe kinyashyamba ninako kiyobowe ntitukabeshye ntamururafe wakishima ahohoterwa, akandamizwa nuko twabuze impinduka zirakenewe muzindi nzego dukuyemo presidence yacu dufite umusaza nuko yabuze abamufasha nkawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa